AmakuruImyidagaduro

Abarimo Marina na Shaddyboo bateguye irushanwa ry’ubwiza ridasanzwe- Menya abagomba kurryitabira

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba irushanwa ry’abakora akazi kajyanye no gukora ibintu by’ubwiza harimo abagosha, abakora inzara n’ibindi.

Ni irushanwa ryiswe “Diva Beauty Awards” aho abahatana bashyizwe mu byiciro 9.

Ibi bihembo byateguwe na Diva House Beauty isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye birimo kogosha, gusiga inzara, gukora tatuwaje (tatoo), gusiga abakobwa ibirungo byo ku ruhu n’ibindi.

Niyikiza Olivier wateguye aya marushanwa yavuze ko ari amarushanwa yateguye afatanyije n’abandi bakobwa b’ibyamamare nka; Shaddyboo, Vanessa Uwase Raissa, Keza Terisky, Marina Deborah n’abandi.

Ni igitekerezo cyaje mu rwego rwo guteza imbere abakora ibintu bijyanye n’ubwiza mu Rwanda.

Ati ”Nsanzwe nkora ibijyanye no gusiga inzara, make up, kogosha n’ibindi. Nagiye mbona ukuntu aka kazi gakorwa nkabona rimwe na rimwe abagakora badahabwa agaciro, niyo mpamvu ntekereza ko mu gihe nabonye ubushobozi nzajya mbaha igihembo cy’ishimwe buri mwaka. Ku buryo bazajya batorwa n’abakiliya babo.”

Ku nshuro ya mbere hazatangwa ibihembo ku muntu wabaye uwa mbere muri buri cyiciro habeho no guhemba ukunzwe kurusha abandi, uyu azanahabwa ibindi bihembo harimo no kuzakorana n’izindi kompanyi zamamaza ibikorwa by‘ubwiza.

Gutora byatangiye tariki ya 25 Kamena 2023 bisozwe kuya 16 Nyakanga ari nabwo hazatangwa ibihembo.

Iri rushanwa ririmo bamwe mu bamamaye muri aka kazi nka Wamuniga, Eugene Hair Style, Diva Nails, Trendy Shadow, Zuri Hair n’abandi. Gutora unyura ku rubuga rwa Diva.

Ibyiciro 9 bihatanye

1 . Best Lash Artist
2 . Best Make up Artist
3 . Best Hair Artist
4 . Best Nails Artist
5 . Best Waxing, Massage and Facial Artist
6 . Best Tattoo Artist
7 . Best Barber
8 . Best Hair Saloon
9 . Most Popular

Niyikiza Olivier wateguye iri rushanwa

Yafatanyije na Marina Deborah, Vanessa Uwase Raissa, Keza Terisky na Shaddyboo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger