AmakuruImikino

APR FC yakumiriye andi makipe ku gikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya Gatanu yikurikiranya(Amafoto)

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa 20 Mata 2024, yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-2024 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, kikaba icya gatanu itwaye yikurikiranya.

Ibi APR FC yabikoreye mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yari yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium. Imibare myinshi yavugiraga APR FC kuko yari ikeneye nibura kunganya igatwara igikombe ititaye ku byaba bivuye ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC 2-1.

Byatangiye bisa nk’ibigoye kubera ko Kiyovu Sports yaje itifuza ko yatwararirwaho igikombe, Kiyovu Sports ikaba yasabwaga gutsinda umukino. Abakinnyi bayo nka Mosengo Tansele, Richard Kilongozi na Nizeyimana Djuma bageragezaga kuyishakira ibitego ariko umunyezamu Pavelh Ndzila akababera ibamba.

APR FC na yo ariko ntabwo yabaga yicaye kuko ku munota wa 26 w’umukino Ruboneka Jean Bosco uzwiho amashoti akomeye yariteye maze umunyezamu Nzeyirwanda Djihad akora akazi gakomeye awukoraho gusa unakora ku giti cy’izamu. Iyi kipe yashakaga gutwara igikombe inatsinze dore ko abafana bayo bari bayishyigikiye n’ibikoresho birimo vuvuzela n’ingoma, yakomeje gushaka igitego ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri nabwo amakipe yakomeje gukina mu buryo buringaniye nta n’imwe irusha indi cyane. Nyuma yo kugerageza uburyo butandukanye ariko ntihirwe, APR FC yabonye igitego ku munota wa 51 w’umukino ubwo Mugisha Gilbert ari hanze y’urubuga rw’amahina yubuye amaso areba uko umunyezamu Nzeyirwanda Djihad yari ahagaze nabi amutera ishoti rikomeye cyane ryaruhukiye mu izamu.

APR FC yashatse gukora ibindi nk’ibi, n’ubundi kuri Mugisha Gilbert ubwo Ruboneka Jean Bosco yinjiranaga umupira akawumuha, akongera kureba uko umunyezamu ahagaze akamutera ishoti, yashaka kurikuramo umupira uramurenga ariko rutahizamu Victor Mbaoma awushyize mu izamu umusifuzi Karangwa Justin avuga ko habayeho kurarira.

Amakipe yombi yagiye akora impinduka ari na ko Kiyovu Sports ikomeza gushaka kwishyura ariko amahirwe ntayisekere. APR FC na yo niko yakomeje gushaka uko yabona igitego cyo kwishyura ariko uyu mukino urangira APR FC iwegukanye itsinze igitego 1-0.

Nubwo Rayon Sports yari yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 ariko APR FC yahise yegukana igikombe cya shampiyona 2023-2024 nubwo hakibura imikino itatu yo gukinwa kuko APR FC yagize amanota 63 mu gihe Rayon Sports ifite 51 bivuze ko amanota icyenda asigaye gukinirwa atakuramo ikinyuranyo kiri hagati y’amakipe yombi.

Kuva mu mwaka wa 1995, ubwo APR FC yatangiraga gukina shampiyona, imaze gutwara ibikombe 22 mu gihe iki ari icya gatanu cyikurikiranya dore ko kuva 2019-2020 ari yo yegukanye ibikombe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger