AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Apotre Liliane yatawe muri yombi kubera kubeshya polisi

Umushumba w’itorero Umusozi w’ibyiringiro Apôtre Mukabadege Liliane yatawe muri yombi na polisi y’igihugu azira kubeshya ko agiye kuri radiyo kandi agiye ku rusengero.

Mu itangazo polisi yashyize hanze, ivuze ko Apôtre Liliane bamukurikiranye, basanga yari agiye ku rusengero muri Kimisagara.

Uretse no gutabwa muri yombi kandi, imodoka y’uyu mushumba nayo yafatiriwe.

Muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yatanze amabwiriza yo gufunga insengero nk’ahantu hateranira abantu benshi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ku wa 23 Werurwe 2020 mu kiganiro yagiriye kuri RBA, yavuze ko hari ibihano bigenewe ababeshya muri iki gihe.

Icyo gihe yagize ati: “Urabeshya ko ugiye guhaha utagiye guhaha, urabeshya ko ugiye kwivuza utagiye kwivuza, ukabeshya ko ugiye kuri farumasi utagiye kuri farumasi; urafatirwa ingamba. Urafungwa, tuguce n’amande.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger