AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Amaze imyaka igera kuri 20 atanywa amazi kubera ibyo yakorewe na Polisi

Umugabo wo mu Burundi uzwi ku kazina ka Karitoni avuga ko kuva yafungwa mubyo we yitwa akarengane, Atari yanywa amazi kandi yumva ameze neza.

Uyu mugabo kuri ubu wahindutse umurasita nyuma yo gufungurwa, avuga ko
yarenganyijwe ndetse n’igihe bigaragariye ko yarenganye, yatswe ruswa ngo afungurwe, we arabyanga.

Mu mashusho kuri imwe muri Shene ya You Tube, uyu mugabo yumvikana agira avuga ko amaze imyaka 20 nta gitonyanga cy’amazi yari yanywa kandi ko anateganya kuyongera.

Avuga ko yahoze akize, akagira abakozi benshi gusa ngo umunsi umwe yasuwe n’abantu bamuteje ibibazo. Ati:” Abantu baransuye turishimana gusa mu gitondo bagiye, basize ibipapuro iwanjye. Hashize icyumweru abapolisi baje gusaka iwanjye, babisangayo njye sinari nzi ko bihari naho ngo byari iby’imodoka yibwe, bahise bamfunga.”

Avuga ko abayibye babyemeye ariko ntafungurwe, ingingo yamurakaje, akava ku mazi no kurya inyama.
Mu cyaro aho atuye n’umugore we n’abana bane, hari nyina uvuga ko afite imyaka 103 n’abandi bantu yitaho

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger