AmakuruImikino

Amavubi U-17 y’abakinnyi 10 yahawe isomo rya ruhago na Tanzania

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 iherereye i Dar Es Salaam muri Tanzania ntiyahiriwe n’umukino wa gatatu w’itsinda mu gushaka tike y’igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindwa na Tanzania ibitego 4-0.

Aya makipe yombi yahuriye muri uyu mukino yishakamo ugomba kuyobora itsinda rya mbere, dore ko yombi yari yaratsinze imikino yayo ya mbere, bityo akaba yanganyaga amanota 6.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ikipe ya Tanzania iri imbere n’igitego 1-0 bw’Amavubi. Ni igitego cyinjijwe ku munota wa 20 w’umukino gitsinzwe na Kevin John.

Ni nyuma yo gusiga ab’inyuma b’Amavubi agacengagura umuzamu bikarangira ateretse umupira mu rucundura.

Iki gitego cya John ni cyo cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Tanzania na bwo yagarutse ubona ko irusha cyane Amavubi, ari na ko ibona uburyo bwinshi imbere y’izamu ry’u Rwanda.

Ibintu byaje kuba bibi cyane ku ruhande rw’Amavubi ubwo Eric Niyonzima yababwaga ikarita itukura ku munota wa 64 w’umukino, nyuma y’uko yari amaze gukorera ikosa kuri rutahizamu Kevin John wa Tanzania wari wamaze kumucika.

Iyi karita yashyize icyuho gikomeye mu bwugarizi bw’abasore ba Yves Rwasamanzi, inaha umwanya abakinnyi ba Tanzania bari bayobowe na John kuyizonga buri kanya.

Tanzania yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 77, nyuma y’uko ab’inyuma b’u Rwanda bananiwe gukura umupira w’amahina mu rubuga rw’amahina bikarangira abanya Tanzania bawubatse, bityo Agir Ngoda aterekamo igitego cya kabiri n’umutwe.

Tanzania yateretsemo igitego cya 3 ku munota wa 82 w’umukino ibifashijwemo na Kevin John nanone asize ab’inyuma b’u Rwanda, aza kubasubira ku munta wa 90 w’umukino aterekamo igitego cya 4.

Gutsinda uyu mukino bifashije Tanzania kuzamuka muri 1/2 cy’irangiza ari iya mbere mu tsinda B, u Rwanda rukaba ruzamutse ari urwa kabiri.

Aya makipe yombi agomba kumenya abo azahura na bo muri 1/2 cy’irangiza, nyuma y’imikino y’itsinda A izaba ejo ku wa gatatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger