AmakuruImikino

Amavubi U-17 atangiye ijonjora rya CAN yitwara neza imbere ya Sudan-Amafoto

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abari munsi y’imyaka 17 itangiye neza ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizabera i Dar Es Salaam  muri Tanzania, nyuma yo gutsinda iya Sudan ibitego 3-1.

Iyi mikino y’amajonjora nanone iri kubera i Dar Es Salaam ari na ho iki gikombe cya Afurika kizabera.

Ikipe kipe iri mu tsinda rimwe na Tanzania yakiriye iyi mikino, ikipe y’igihugu y’Uburundi, Sudan ndetse na Somalia.

Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 30 abifashijwemo na Moise Nyarubago, Rodrigue Isingizwe yongeramo igitego cya kabiri nyuma y’iminota 3.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’ibitego 2-0.

Ikipe y’u Rwanda yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino ihererekanya neza kurusha Sudan, gusa ingimbi za Sudan ziza kubabonamo igitego cya mbere ku munota wa 79 ibifashijwemo n’uwitwa Mohamed Badri.

Abasore b’umutoza Yves Rwasamanzi basoje akazi kose ku munota wa 89 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na  Jean Renne Ishimwe.

Undi mukino w’iri tsinda uteganyijwe n’uza guhuza ikipe y’igihugu ya Tanzania ndetse n’Intamba ku rugamba y’abato.

Amavubi azagaruka mu kibuga ku wa mbere tariki ya 13 Kanama 2018 akina n’u Burundi,  Ku wa 16 Kanama 2018 agaruke mu kibuga akina na Somalia, mu gihe umukino wa nyuma u Rwanda ruzawukina tariki ya 21 Kanama 2018 aho ruzaba rukina na Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger