AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amavubi : Abakinnyi barindwi bashya bahamagawe muri 26 bazakina na Guinea

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda , Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 26, bagomba gukina imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rizahuramo na Guinea.

Abakinnyi 26 bahamagawe barimo amaraso mashya, bagomba kwitabira imyitozo yo kwitegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rufitanye na Guinea.

Ikipe y’igihugu ya Guinea iri mu Rwanda aho yaje kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika, kizabera muri Cameroun muri Mutarama umwaka utaha.

Ikipe y’Igihugu ya Guinea yamaze kugera i Kigali mu rwego rwo kugira ngo yitegure imikino y’igikombe cya Afurika izitabira mu gihugu cya Cameroon guhera tariki ya 9 Mutarama 2021.

Abakinnyi bahamagawe biganjemo amasura mashya akina imbere mu gihugu ndetse n’abakinnyi bashya.

Abashya harimo Ishimwe Jean Pierre usanzwe ari umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe na ni umuzamu wa Rayon Sports ,Ndayishimiye Thierry uri mu mwaka we wa mbere muri Kiyovu Sport, uyu yisanze mu bakinnyi bahamagawe nyuma yo gutsinda igitego cya mbere muri Kiyovu Sport ubwo banganyaga na Bugesera FC.

Mugisha Bonheur, na we yahawe ikaze bwa mbere mu ikipe y’igihugu, nyuma yo kuba umukinnyi ngenderwaho muri Kiyovu Sports.

Muhozi Fred ufite ibitego bine muri shampiyona uyu mwaka, na we yahawe uruhushya rwo kwitwa umukinnyi w’amavubi bigendanye n’uko ari kwitwara muri Espoir FC.

Joeffrey Rene Assouman ukinira Hillerodfodbold nawe yahamagawe bwa mbere.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko guhamagara abakinnyi benshi bashya ari uko baba basanzwe ari beza ariko ntibabone amahirwe yo kwigaragaza bityo ko ari yo mpamvu bahawe amahirwe yo kwigaragaza.

Yagize ati “Iyo ubabonye ureba ahantu wabashakira amahirwe ukahabura ariko iyo ubonye amahirwe nk’aya, imikino myiza nk’iyi ya Guinea ikipe nziza ifite itike ya CAN wumva ko ari yo mahirwe yonyine wabaha kugira ngo bakwereke ko na bo ayo mahirwe bakomeje gutegereza uyu munsi bayabonye bakwereke icyo bashoboye”.

Amavubi aratangira umwiherero kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021.

Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Ishimwe Pierre (APR FC), Hakizimana Adolphe(Rayon Sports), Ntwali Fiacre (As Kigali).

Ba myugariro: Serumogo Ally, Nkubana Marc(Gasogi United), Niyomugabo Claude (APR FC), Rutanga Eric(Police FC), Usengimana Faustin (Police FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Niyigena Clement(Rayon Sports), Ndayishimiye Thierry(Kiyovu Sports), Buregeya Prince(APR FC).

Abakina hagati: Ruboneka Jean Bosco(APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Muhire Kevin (Rayon Sports), Mugisha Bonheur(APR FC), Benedata Janvier (Kiyovu Sports), Hakizimana Muhadjili(Police Fc), Joeffrey Renne Assoumani (Hillerodfodbold).

Ba rutahizamu: Sugira Ernest(AS Kigali), Usegimana Danny(Police FC), Mugunga Yves(APR FC), Byiringiro Lague(APR FC), Mugenzi Cedric (Kiyovu Sports), Muhozi Fred(Espoir FC).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger