AmakuruAmakuru ashushye

Amatariki ya Tour Du Rwanda ya 2.1 yamaze kumenyekana

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare Ferwacy, ryamaze gushyira ahagaragara amatariki ya Tour Du Rwanda iri ku kigero cya 2.1 mu 2020.

Nkuko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Ferwacy, batangaje ko iri rushanwa riri kuri 2.1 rizatangira tariki ya 1 Werurwe 2020

Tour Du Rwanda yashyizwe ku gipimo cya 2.1 mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, ryamaze gushyirirwaho amatariki rizongera kuberaho umwaka utaha, nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda, kandi gikurikiranwa n’abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito.

Ubwo habaga isiganwa rya 2.1 bwa mbere muri uyu mwaka, ryegukanywe n’umunya Erthrea Merhawi Kudus  ukina muri Astana Pro Team ahigitse abandi bakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa ryari ribaye bwa mbere kuri iki kigero, Kudus yakoresheje yakoresheje amasaha 24h12’37” akurikirwa na . Rein Taaramae ukina muri Direct Energie we wakoresheje amasaha 24h12’47”.

Tour du Rwanda iheruka Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi icyo gihe ni ARERUYA Joseph Delko Marselle Province aho yakoresheje amasaha 24h19’47’’ 07’10’’.

Tour du Rwanda 2020 yitezweho byinshi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger