AmakuruPolitiki

Amakuru mashya kuri Kazungu Denis ukurikiranyweho kwivugana abantu 14 akabataba mu nzu

Kuri iyi nshuro abenshi bategereje ibizakurikiraho kuri Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14, abataba mu cyobo cy’igikoni cy’inzu yari acumbitsemo mu Busanza, ubu agiye gutangira kuburana mu mizi.

Biteganyijwe ko atangira kuburana mu mizi tariki ya 5 Mutarama 2024.

Kazungu yatawe muri yombi na RIB ku itariki 5 Nzeri 2023, atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye.

Aregwa ibyaha 10 birimo ubwicanyi bukozwe ku bushake, guhisha umurambo no kuwushinyagurira, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, n’ibindi byaha by’ubugome.

Ibyo iperereza rimaze gutahura

Kazungu Denis w’imyaka 34 y’amavuko, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Gashikiri, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro. Yatawe muri yombi na RIB ku itariki 5 Nzeri 2023, atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye.

Ibyo bikorwa biteye ubwoba Kazungu akekwaho kuba yarakoze, byamenyekanye mu gihugu cyose no hanze yacyo, nyuma y’uko itangazamakuru rivuze ku ifatwa rye.

Ni ifatwa ryaturutse ku mikoranire hagati ya RIB, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, byatumye iyo mirambo iboneka.

Nyuma y’uko atawe muri yombi, hari byinshi byavuzwe kuri ubwo bwicanyi akekwaho kuba yarakoze, abaturage batandukanye bumvikana mu itangazamakuru bavuga ku bijyanye n’imyitwarire ye yahoraga iteye amakenga.

Hakurikiyeho ibibazo byo kwibaza uko yashoboye kumara igihe kirekire akora ibyo bikorwa by’ubwicanyi kandi bivugwa ko abaturage bari barabibwiye abayobozi babo.

Abaturage bumvikana bijujuta bavuga ko bagombye kuba baragize icyo bakora, bakarokora ubuzima bw’abantu bishwe n’uwo Kazungu.

Abaturanyi bavuga ko babibwiye Mutwarasibo, kugira ngo agire icyo akora, nyuma y’uko hari abagore batatu bashoboye gucika Kazungu, mu bihe bitandukanye.

Kugeza ubu, imirambo ya bamwe mu bo Kazungu akekwaho kuba yarishe, yaramenyekanye ndetse hari n’imiryango yaje kuvuga ko hari abantu yabuze.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yavuze ko isuzuma ry’iyo mirambo rikorerwa muri Laboratwari y’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera (Forensic Laboratory), rigikomeje ku buryo kumenya amazina ya ba nyakwigendera bishobora gufata igihe.

Dr. Murangira yasubije iby’abavuga ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagombye gukurikiranwa kubera uburangare, avuga ko kugeza ubu, nta kintu gihari kigaragaza uburangare bw’abayobozi b’inzego z’ibanze, cyangwa se gukingira ikibaba.

Yagize ati “Abantu bagombye kwirinda kumva amakuru atari ukuri, cyangwa se kugira uwo bagerekaho uruhare muri iki kibazo kugeza igihe iperereza rizarangirira”.

Dr Murangira yavuze ko hari amakuru atari ukuri kuri icyo kibazo arimo akwirakwizwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kandi ayo makuru uretse kuba abangamira iperereza, anayobya rubanda.

Yavuze ko ibivugwa ko Kazungu yakuragamo zimwe mu ngingo z’abo yabaga yishe akazigurisha, bitigeze byemezwa n’inzobere za Laboratwari, nubwo isuzuma kuri iyo mirambo rigikomeje.

Yongeyeho ko iperereza rigaragaza ko uwo Kazungu ukekwaho ibyo byaha, ntaho ahuriye n’ibyo gucuruza ingingo z’abantu, kandi ko yakoraga wenyine.

Ngo Kazungu yivugiye ko yakoraga wenyine ndetse binemezwa na bamwe mu bashoboye kumucika yari yamaze kubageza iwe ndetse yanamaze kubiba amafaranga bari bafite kuri telefoni kuri ‘MoMo’.

Hari amazina y’umwe mu bishwe yamenyekanye, yanavuzwe ku mbuga nkoranyambaga mu itangazo rivuga ko harimo uwitwaga Turatsinze Eric w’imyaka 23.

Dr Murangira yemeje ko mu mirambo yamaze kumenyekana harimo izina Turatsinze Eric, ariko ko ntaho rihuriye n’itangazo ryakwirakwijwe, kuko abaritanze atabazi.

Yagize ati “Turatsinze Eric, yavutse mu 1998, yari mu bishwe na Kazungu Denis kandi ubwe yiyemerera ko yamwishe. Umuryango we wamenyeshejwe. Iperereza rigeze ku rwego rwa Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga, dutegereje ibizava mu bisubizo by’ibizamini bya DNA”.

Avuga ko kugeza ubu RIB imaze kwakira abantu batatu, bavuga ko hari abantu babo babuze bikekwa ko bishwe na Kazungu.

Ati “ Igikorwa cyo kumenya imibiri yose gishobora gufata igihe, kandi bishobora kugorana, ariko kugeza ubu, nakwemeza ko imibiri yabonetse yabaga yuzuye kuva ku mutwe kugeza ku mano. Dukwiye guha umwanya inzobere zo muri Laboratwari zikarangiza akazi kazo”.

Dr. Murangira yavuze ko Kazungu yigeze gukurikiranwaho ibyaha birimo ubujura, gufata ku ngufu, gukoresha ibikangisho, gukubita no gukomeretsa. Icyo gihe ngo yarafashwe akatirwa n’urukiko, ariko aza kurekurwa by’agateganyo kuko nta bimenyetso bihagije byari bihari.

Dr Murangira yagize ati “ Dosiye iracyari mu iperereza. Abantu bakwiye kwirinda ibihuha no gukabya inkuru. Nta bafatanyacyaha nta n’abandi bantu bakekwa” .

Yavuze ko mbere y’uko Kazungu atabwa muri yombi ndetse ngo n’iyo mibiri itahurwe, nta kibazo na kimwe cy’abantu babuze cyari gihari, ariko ubu ngo nibwo barimo kugenda bagaragara.

Yagize ati “Yarebaga abantu azi ko nta muntu bafite ubakurikirana cyane cyane abakora umwuga w’uburaya, bitewe n’uko imiryango yabo itazi amakuru yabo, cyangwa se kuko nta muntu wo mu muryango uri muri ako gace”.

Dr Murangira avuga ko Kazungu Denis urebye uko agaragara inyuma, ari umuntu wahoraga agaragara neza, yambara neza, akavuga ko akora ‘bizinesi’, ibyo bikaba byaratumye bigora abo yishe ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze kumenya uwo ari we.

Teradignews yamenye ko kuri uyu wa Mbere taliki 11 Nzeri 2023 ari bwo dosiye ya Denis Kazungu yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Akurikiranyweho ubwicanyi, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibikangisho mu kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Abaturage bifuza ko yazaburanira mu ruhame aho yakoreye ibyaha byose akurikiranyweho n’Ubutabera bw’u Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger