AmakuruPolitiki

M23 yafashe umujyi wa Mushaki wabagamo ingabo z’u Burundi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 ahagana ku i saa munane, imirwano yatangiye gukomanyaho hagati ya M23 na FARDC, Aho yasize uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Mushaki, zirukanamo Abarundi babaga muri aka gace.

Izi nyeshyamba zikimara gufata uyu mujyi zakomeje zerekeza ku musozi wa Muremure, agace karimo ingabo za FARDC, cyakora ingabo z’u Burundi ntawamenye aho zahungiye.

Ibi kandi bibaye nyuma y’ibitero by’indege byagabwe kuri Antene ya Mushaki mu gicuku cyo kuri uyu wa 07 Ukuboza 2023.

Iyi mirwano igeze ahangaha ikaba ishobora gushyira mu kaga igice gikomeye gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Rubaya, igice kikigenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo.

Gufata umujyi wa Mushaki kandi bifite igisobanuro cyinshi ku ngabo z’ub Burundi zamaze kwiyambura umwambaro wa EAC zikiyambika umwambaro wa FARDC, nyamara bakaba bakomeje kugenda bahura n’uruva gusenya mu mirimo bihaye itandukanye n’iyo bari bashinzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger