AmakuruImikino

Amakuru mashya!! Amavubi yamaze kubona umutoza mushya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer ari we mutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’Amavubi usimbura Mashami Vincent wari umaze imyaka isaga itatu n’igice atoza iyi kipe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 werurwe nibwo FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje umutoza mushya igira ati“Tunejejwe no kubamenyesha ko Carlos Alós Ferrer yasinye nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu @AmavubiStars. Ikaze n’amahirwe masa mu mirimo ye.’masa

Uyu munyabigwi w’imyaka 47 yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa. Yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali uyu munsi.

Akigera i Remera, Carlos Alós Ferrer yatambagijwe mu nyubako ikoreramo FERWAFA i Remera; aho yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Muhire Henry Brulart, amusobanurira ibihakorerwa, anasuhuza bamwe mu bakozi b’iri shyirahamwe.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, umutoza mushya yashyikirijwe umwambaro w’Amavubi, wanditseho ijambo ‘Rwanda’ mu mugongo.

Carlos Alós Ferrer yatoranyijwe ku rutonde rw’abatoza barenga 10 bari basabye akazi ko gutoza Amavubi. Barimo Stephane Constantine watoje Amavubi mu 2014; Umufaransa Alain Giresse wabaye Umutoza Mukuru wa Mali, Tunisia na Sénégal; Sunday Oliseh watoje Nigeria mu 2015; Umufaransa Sebastian Migne watoje Kenya na Guinea Equatorial; Tony Hernandez ukomoka muri Espagne usanzwe ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS; Hossam Mohamed El Badry wamaze imyaka ibiri ari umutoza wa Misiri; Ivan Hasek watoje Al-Hilal; Arena Gugliermo na Noel Tossi.

Inkuru yabanje

Amavubi aratangira ukwezi kwa Mata atagitozwa na Mashami Vincent- inkuru irambuye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger