AmakuruPolitiki

AMAKURU AGEZWEHO: Muri RDC havutse undi mutwe witwa “RPLA Abacengeri” uvuga ko uje kurwanya Leta y’u Rwanda

Rwanda People Liberation Army, umutwe w’inyeshyamba wivuze ko ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ukaba ufite ibirindiro mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryasohowe n’umutwe wa RPLA ABACENGERi rikaba rikomeje gucicikana mu mbuga nkoranyambaga z’abarwanya Leta y’u Rwanda ,Rwandatribune ifitiye kopi rikaba ryashyizweho umukono n’uwiyita ko ari Umuvugizi wawo Col.Colonel Fabien Muhirwa,uyu mutwe ukaba ugizwe n’abahoze muri FDLR,FLN ndetse na bamwe mu bahoze muri Guverinoma ya Padiri Nahimana ivuga ko ikorera mu buhungiro ,benshi bakaba barasize bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwa 1994 mu Rwanda.

Ibiganiro bishyigikira uyu mutwe bikaba byatangiye gucishwa ku mbuga za youtube harimo n’urw’uwitwa Mukankiko Sylivie usanzwe yarasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.Uyu mutwe ukaba watangiye kwamaganirwa kure n’abambari ba FDLR.

Umutwe wa FDLR wakomeje guhura n’urusobe rw’ibibazo bya bamwe mu bayigize bagiye bayigumuraho bagashinga indi mitwe bitewe n’uko uyu mutwe wamunzwe n’irondakoko n’irondakarere. Uyu mutwe uramutse ushinzwe waza ari uwa kane wiyomoye kuri FDLR,uhereye kuri RUD URUNANA,FPP ABAJYARUGAMBA na CNRD/FLN . Bene iyo mitwe yiyomoye kuri FDLR,abari muri FDLR bakunda kuyita imitwe y’Inyenzi,Abagambanyi n’ibindi

Col.Fabien Muhirwa Umuvugizi RPLA
Mukankiko ni umwe mu batangiye kwamamaza uyu mutwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger