AmakuruIyobokamana

Amagambo Aline Gahongayire yabwiye umugabo wa Knowless hari abo yakoze ku mutima

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire , yifashishije amagambo akomeye ashimira umugabo wa Knowless ‘Ishimwe Clement’ wamufashije bikomeye mu rugendo rwe rwa muzika.

Ishimwe Clement ni we uyobora inzu itunganya umuziki ya Kina Music ikoreramo abahanzi batandukanye barimo na Aline Gahongayire, uyu muhanzikazi yafashe ifoto ya Clement ayishyira kuri Instagram yandikaho amagambo yuzuyemo amashimwe akomeye yahaga Clement wamufashije muri byinshi mu rugendo rwe rwa muzika.

Aline Gahongayire yavuze ko hari igihe yageze inganzo ikamushirana kandi ashaka gukomeza kuririmba ariko Clement bahura akamubwira ko atagomba gucika intege, yarakomeje ashyira hanze indirimbo ari na byo byamuteye kumuha ishimwe.

Amagambo ya Aline Gahongayire ashimira Ishimwe Clement

Rimwe na rimwe … ijambo urakoze rimbana rito. Ndabyibuka neza 2016…intege zishize…Indirimbo murijye zikamye…Hirya no hino ntanzira, Icyo gihe numvaga touche ya piano…bikamera nkaho banteye icumu mumutima…Icyo gihe satani yashakaga kunyibagiza Icyo nahawe…yanyibagizaga icyo nahamagariwe..Indirimbo zarizarakamye murijye…Nirirwaga nvoma amazi yibirohwa…One day(Umunsi umwe) mpura nuwemeye gukoreshwa n’Imana kubuzima bwanjye….ka mwite umushumba wanjye (my music pastor Ishimwe clement)..Bimwe mu byo yanyibukije nuko yabwiye ko Imana itabeshya…Arabwira ngo iyaba gucika intege byagiraga imbaraga YOBU…Aba yaracitse intege…..Mu buzima nkwifurije guhura numuntu ukwiye mugihe gikwiye.

Yangiriye ikizere ndongera nsubira muri studio..ndaririmba nubwo bitaribyoroshye kuko agahinda kari kenshi na marira yari menshi…yaranyihanganiye akampa umwanya…Kandi angirira ikizere…..Mfashe uyu mwanya ngushimira cyane Clement Ishimwe, amagambo yambana menshi gusa Imana itibagirwa Imirimo izaguhemba….Ntacyo nabona nvuga Umutima uranyuzwe …. Umuntu ukwiye mugihe gikwiye muzambukana kukagezi ko hakurya….mwunve Kugira neza kw’ Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger