AmakuruImyidagaduro

Amafoto y’inkumi yatumye Jay Rwanda abenga uwo yari yarambitse impeta

Nyuma y’imyaka igera kuri 2 yambitse impeta umukunzi we, Jay Rwanda yongeye kugaragaza ko ari mu rukundo n’indi nkumi mu gihe benshi bari bategereje ubukwe.

Umunyamideli Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda muri Mutarama 2020 yari yambitse impeta ya fiançailles umukobwa wari umukunzi we yanirinze gutangaza amazina icyo gihe, ubu n’amafoto amwambika impeta yamaze no kuyasiba ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu gihe benshi bari bategereje ko ashobora gusohora impapuro z’ubutumire mu bukwe, yatunguranye yerekana indi nkumi baryohewe mu rukundo.

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amashusho yagiranye ibihe byiza yagiranye n’umukunzi we mushya aherekezwa n’amagambo y’urukundo y’indirimbo “Love don’t Cost a Dime” ya Magixx na Ayra Star.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger