AmakuruImikino

Amafoto y’ibyaranze umukino wa Iran na Espagne utabonye

Ikipe y’igihugu ya Espagne yaraye igaruriye ikizere abakunzi bayo cyo gukatisha tike ya 1/8 mu mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu gihugu cy’Uburusiya, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Iran igitego 1-0.

Igitego cya Diego Costa cyo ku munota wa 54 w’umukino ni cyo cyafashije ikipe y’igihugu ya Espagne gukomeza guhanganira na Portigal umwanya wa mbere, dore ko aya makipe yombi ubu anganya amanota 4 n’igitego 1 azigamye.

Saeid Ezatola yashoboraga kwishyurira Iran ku munota wa 64 w’umukino, gusa uburyo bushya bw’amashusho buri gukoreshwa muri iyi mikino bwerekana ko uyu musore yatsinze igitego yaraririye.

Igitego Diego Costa yatsinze muri uyu mukino cyamufashije gukomeza urugamba rw’uzegukana urukweto rwa zahabu muri iyi mikino dore ko ubu arushwa igitego 1 na Christiano Ronaldo umaze gutsindamo ibitego 4, akaba kandi anganya ibitego na Denis Cheryshev w’Uburusiya ufite ibitego 3.

Gerard Pique ahanganye n’abakinnyi ba Iran
Aha hari hagitegerejwe icyemezo cya VAR
Diego Costa amaze kuzuza ibitego 3.
David de Gea ntabwo ari mu bihe bye byiza.
Abafana ba Iran.
Isco n’umupira.
Icyizere kiracyahari ku banya Iran.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger