AmakuruImikino

Amafoto-Arsenal yabonye insinzi ya mbere muri shampiyona y’Abongereza

Ikipe ya Arsenal yari imaze imikino 2 ya shampiyona y’Abongereza itazi uko amanota atatu asa, yabigezeho kuri uyu wa gatandatu itsinda West Ham United ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.

Ni umukino ikipe ya Arsenal yari yakiriyemo West Ham kuri Emirates Stadium.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi asatarina ku buryo bugaragara, cyane ku ruhande rwa West Ham yabaga iri imbere y’izamu rya Petr Cech, bikarangira imipira imwe bayitaye hanze indi Cech akayigarura.

Igitutu kinshi West Ham yashyiraga kuri Arsenal yifashishije imipira miremire cyayihesheje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Kapiteni Marc Arnautovic ku munota wa 25 w’umukino.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nacho Monreal ku munota wa 30, ku mupira yari ahawe na Alex Iwobi.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe ayombi anganya 1-1.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri nanone yatakana cyane, gusa West Ham yarushaga Arsenal kubona uburyo bwiza bwari kuvamo ibitego n’ubwo abasore barimo Arnautovic batigeze babubyaza umusaruro.

Arsenal yongeye kuyobora umukino ku munota wa 70, ku mupira Alexandre Lacazette yashakaga guha bagenzi be, ugonga myugariro Issa Diop birangira wigiriye mu izamu.

Iminota 20 yakurikiyeho yaranzwe no kwataka gukomeye ku ruhande rwa Arsenal, binayiviramo gutsinda igitego cya gatatu mu minota 2 y’inyongera. Ni igitego cyatsinzwe na Dann Welbeck waru uhawe umupira na Hector Bellerin.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger