AmakuruImikinoUrukundo

Amafoto agaragaza abakobwa bagiye bakundana na Cristiano Ronaldo

Abari gukora iperereza kuri Cristiano Ronaldo bivugwa ko yafashe ku ngufu umugore w’Umunyamerika bagiye kwiyambaza Gemma Atkinson, Umukinnyikazi w’amafilimi ukomoka mu bwongereza ngo ababwire ku mibereho y’urukundo rwe n’uyu munya Portugal.

Uyu mukobwa uzwi mu mafilimi nka Emmerdale na Hollyoaks n’umwe mu bakobwa benshi bahoze bakundana na Ronaldo umucamanza ashaka kugira ibyo abaza.

Ronaldo usanzwe ari umubyeyi w’abana bane akanagira umutongo w’abarirwa muri miliyoni 350 z’ama Pounds, ahakana yivuye inyuma ibyo gufata ku ngufu uyu mugore witwa Kathryn Mayorga .

Ese Ni bande bivugwa ko bakundanye na Ronaldo?

Cristiano yatangiye kuvugwa mu rukundo muri 2002, ubwo yari amaze gutsindira Sporting Clube de Portigal ibitego 2 muri shampiyona. Aha yatangiye kuvugwa mu rukundo n’umunyamideri w’iwabo muri Portugal witwa Karina Ferro, gusa umubano wabo wamaze igihe gito cyane.

Nyuma y’umwaka umwe, Ronaldo yahise ajya mu rukundo na Jordana Jardel, umunyamiderikazi ukomoka muri Brazil ari na we ufatwa nk’ukunzi we wa mbere wemewe n’amategeko. Aba bombi bahujwe na Mario Jardel, musaza w’uyu mukobwa wakinanaga na Ronaldo muri Sporting.

Cristiano Ronaldo na Jordana Jardel.

Hagati ya 2005 na 2006 Ronaldo yateretanaga na Merche Romero. Uyu mukobwa wari umunyamideri akanaba umunyamakuru wa Televiziyo, bakaba barahuye muri Mutarama 2005 batandukana muri Nzeri 2006. Ikitazibagirana muri uru rukundo ni uko uyu mukobwa yarushaga Ronaldo imyaka 9 y’amavuko.

Ronaldo ari kumwe na Romero.

Nyuma ya Merche Ronaldo yisanze mu rukundo na Imogen Thomas uzwi ku kazina ka “Big Brother beauty. Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari yarakuranye na Ronaldo. Bivugwa kandi ko aba bombi babanye mu munyenga w’urukundo kugeza muri 2011.

Imogen Thomas.

Muri 2007 abakobwa babiri: Escorts Gemma Storey na Tyese Cunningham bavuze uko baryanye ubuzima na Ronaldo cyo kimwe na bagenzi be bakinanaga muri Man United barimo Anderson na Nani. Aka gakundi k’abasore n’inkumi bahuye ubwo Abakinnyi ba Manchester bishimiraga insinzi yabo ya mbere muri shampiyona, biba ngombwa ko bishimana n’aba bakobwa. Ibi byarangiye Ronaldo aciwe amande y’ibihumbi 3 by’ama Pounds kubera imyitwarire mibi, mu gihe Tyse yatangaje ko yababajwe n’uburyo aba basore ba Manchester United babafashe we na bagenzi be.

Muri 2007 kandi Ronaldo yakundanye na Gemma Atkinson, umwongerezakazi. Urukundo rw’aba bombi ntirwarambye kuko rwamaze amezi 4 yonyine.

Gemma Atiknson.

Nyuma ya Atiknson Ronaldo yakomereje urugendo rw’urukundo mu Buhinde. Aha yakundanaga na Bipasha Basu, Umunyamideri akanaba umukinnyi wafilime wo mu Buhinde. Uyu mukobwa yavuze ko we na Ronaldo bapfuye umubano yari afitanye na John Abraham, umukinnyi wa filime wo muri Bollywood.

Cristiano Ronaldo ari kumwe na Bipasha.

Muri 2008 Ronaldo yakomereje urukundo kuri  Nereida Gallardo, umunyamideri w’Umunya-Espagne. Urukundo rw’aba bombi rwamaze ukwezi kumwe konyine.

Cristiano Ronaldo ari kumwe na Nereida Gallardo

Muri 2009 Ronaldo yaguye mu rukundo na Paris Hilton, nyuma y’uko uyu mukobwa yari amaze gutandukana na Doug Reinhardt. Bwa mbere aba bombi bahuriye muri California. Amakuru avuga ko uyu mukobwa ari we wanze Ronaldo nyuma yo gutekereza ko ari ikigwari.

Paris Hilton.

Nyuma muri 2010 Cristiano Ronaldo yahise akomereza kwa Kim Kardashian, Umwe mu banyamideri bakomeye cyane kuri iyi isi. Mbere y’uko uyu mugore avugwa mu rukundo n’umuririmbyi Kanye West, Ronaldo na Kardashian ni bo babanje kuvugwa cyane. Hari amakuru avuga ko bigeze kuboneka basomanira i Madrid aho uyu mugore yari yagiriye ibiruhuko by’iminsi 3.

Kim Kardarshian.

Hagati ya 2010 na 2015, Cristiano yabonye urukundo rurambye kuri Irina Shayk, umunyamideri ukomoka mu Burusiya. Ni nyuma yo gutandukana na Gabriela Endringer na Raffaella Fico. Byavuzwe cyane ko Ronaldo n’uyu Murusiyakazi bashobora kuzabana nk’umugabo numugore, gusa ibyabo birangira muri 2015.

Irina Shayk

Nyuma ya Shayk, Ronaldo yakomereje kuri Lucia Villalon, umunyamakuru wa Televiziyo ukomoka muri Esagne. Urukundo rw’aba bombi rwamaze amezi make cyane.

Lucia Villalon

Kuva muri 2016, Cristiano Ronaldo ari kumwe na Georgina Rodriguez, Umukobwa w’imbata y’ibiyobyabwenge Jorge Rodriguez. Ronaldo n’uyu mukobwa ukomoka muri Espagne basanzwe babana nk’umugabo n’umugore, abakaba banafitanye umwana umwe.

Georgina Rodriguez.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger