Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Alhaji Aliko Dangote kurutonde rw’abakire 300 bambere ku isi

Umuherwe uyoboye Africa ku ifaranga Alhaj Aliko Dangote ukomoka muri Nigeria   yamaze gushyirwa ku rutonde na  Bloomberg Billionaires Index mubaherwe 300 ba mbere ku isi.

Bloomberg Billionaires Index mubusanzwe kurutonde rwayo ntamunyafurika warubarizwagaho muri magana atatu bambere ariko ubu rwamaze gushyira mumyanya abanyafurika batatu bayobowe na Alhaj Aliko Dangote.

Dangote aza kumwanya wa 27 ku isi yose n’umutungo ugera kuri milliyaridi 24,1 z’amadorari y’amerika bingana na milliayaridi 12 000 y’amasefa.

Iyi mibare yahise ituma uyu muherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika atambuka kumuherwa  wa sosiyete Microsoft, Steve Ballmer, ku muherwe w’ umunyamerika ,Geroges Soros ndetse no ku murusiya Alisher Usmanov n’ umuherwe w’ umuhinde usanzwe afite inganda zitunganya ibyuma Lakshmi Mittal.

Abandi baherwe babanyafurika baza mumyanya yahafi ni Nicky Oppenheimer UMUHERWE muri Afurika y’ Epfo ufite inkomoko mu Bwongereza na Nassef Sawiris , umuherwe wa gatatu muri Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger