Amakuru ashushye

Algeria: Amagana y’abantu yaguye mu mpanuka y’indege

Kuri uyu wa gatatu abatari bake baguye mu mpanuka y’indege yabereye i Algiers mu murwa mukuru w’igihugu cya Algeria, abasaga ijana baburira ubuzima muri iyi mpanuka.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubwo indege ya gisirikare y’igihugu cy’Uburusiya cya yakoreraga impanuka ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Boufarik giherereye Algiers mu murwa mukuru wa Algeria.

Agace impanuka yabereyemo.

Nta mubare wa nyawo w’abaguye muri iyi mpanuka uratangazwa, gusa BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abagera ku ijana ari bo batakarije ubuzima muri iyi mpanuka, n’ubwo amakuru aturuka muri Algeria avuga ko abahitanwe na yo bashobora kurenga 200.

Amakuru yanyuze kuri Televiziyo y’igihugu cya Algeria yavugaga ko imodoka z’imbangukiragutabara 14 ari zo zari ahabereye iyi mpanuka zigerageza gutwara inkomere kwa muganga.

Itangazo Minisiteri y’ingabo muri Algeria yasohoye rivuga ko ukuriye igisirikare yategetse ko hagomba gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka, rigakorerwa aho yabereye.

Si ubwa mbere igihugu cya Algeria gihuye n’ibyago byo kuburira abantu mu mpanuka y’indege kuko no mumyaka ine ishize indi ndege yakoreye impanuka muri iki gihugu, abntu 77 bakahasiga ubuzima.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger