AmakuruAmakuru ashushye

Aimée Beauté Mushashi yatorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Aimée Beauté Mushashi, uzwi cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yatorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, nyuma yo gutsinda amatora y’abagore bahagararira abandi ku rwego rw’Akarere, aho yagize amajwi 204.

Aya matora yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, hirya no hino mu gihugu, aho hatowe abagore bahagararira abandi mu Nama Njyanama z’Uturere, mu rwego rwo kuzuza imyanya ingana na 30% by’abagize izo nama.

Mu Karere ka Kayonza, Aimée Beauté Mushashi yari mu bakandida bahataniraga guhagararira abagore muri iyo Nama Njyanama, aza kwegukana intsinzi ku bwiganze bw’amajwi 204.

Mushashi ni umwe mu banyamakuru b’abagore bazwi mu Rwanda, by’umwihariko mu gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, aho akorera mu ishami ry’amakuru ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Mbere yo kwinjira muri RBA, yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo RC Huye, yakoreyemo hagati ya 2014 na 2016, nyuma akomereza kuri Radio Salus. Mu 2017, yerekeje kuri TV1, aho yakomeje gukora umwuga w’itangazamakuru kugeza ubwo yinjiraga muri RBA muri Nyakanga 2024, ari na ho akorera kugeza ubu.

Kwinjira kwa Aimée Beauté Mushashi mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza bije nyuma y’amezi make akoze ubukwe, kuko muri Werurwe 2026 yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Francis Nyamwasa.

Kuva mu itangazamakuru kugeza mu nzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Mushashi yiyongereye ku bagore bagiye kugira uruhare mu gufata ibyemezo bigamije iterambere ry’abaturage n’Akarere ka Kayonza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger