AmakuruPolitiki

AGEZWEHO UBU: M23 yagose umujyi wa Rutshuru ingabo za leta zihungira kure yawo

Imirwano ikomeje gufata indi intera aho abarwanyi ba M23 bagose umujyi wa Rutshuru bawirukanyemo ingabo za leta zamaze guhungira kure yawo.

Umunyamakuru wa Rwandatribune dukesha iyi nkuru uri i Rugari avuga ko kuva mu gitondo imirwano yafashe indi ntera aho umutwe wa M23 wamaze kugota umujyi wa Rutschuru usanzwe ubarizwamo ibiro bikuru bya Teritwari ya Rutshuru.

Avuga kandi ko imirwano igikomeje mu bice bya Kabindi na Rangira bikikije umujyi wa Rutschuru. Uyu munsi kuwa Gatandatu ingabo za Leta zashyize imbaraga mu kurinda umujyi kugirango udafatwa n’abarwanyi ba M23.



Mu gihe umutwe wa FDLR bivugwako ko waba wohereje Kompanyi CRAP ikuriwe na Major Inkodos gufasha FARDC kugirango itamburwa umujyi wa Rutshuru.

N’ubwo bimeze bityo umucuruzi ukomeye ukorera mu mujyi wa Rutschuru twahaye izina rya Mutsinzi k’ubwumutekano we yabwiye Rwandatribune ko ingabo za FARDC ziri i Rutshuru bigoye kuhaguma kuberako zatakaje Morali.

Yagize ati”Urabona ingabo ziri ku rugamba ntabiribwa ,zigira bamwe imyambaro yabacikiyeho ukomerekeye ku rugamba arirwariza mu kwivuza, muri make nta mpamba abasirikare bacu bafite yabafasha guhangana n’umwanzi.

Inkuru bisa

AGEZWEHO NONAHA!! M23 imaze kwigarurira akandi gace gakomeye muri DRC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger