AmakuruPolitiki

AGEZWEHO NONAHA:M23 yatangije urugamba rwo kongera kwisubiza ikigo cya Gisilikare gikomeye nuri DRC

Umutwe w’abarwanyi ba M23 ukomeje gukubita agatoki ku kandi ngo wigarurire uduce dutandukanye muri Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo udasize n’ibigo bya gisirikare.

Imirwano ikomeye ihanganishije ingabo za Leta FARDC n’umutwe wa M23 iri kubera mu marembo y’ikigo gikomeye cya Rumangabo yatangiye saa moya z’ijoro.

N’amakuru yabanje kwemezwa n’Ubuyobozi bwa Sisoyete sivile muri Teritwari ya Rutchuru,mu masaha y’umugoroba Bwana Aime Mukanda Mbusa aho yabinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati:umwanzi wacu M23 yagose uduce twa Nkokwe,Bugina,Rumangabo na Rutchuro turasaba ingabo za FARDC na MONUSCO kwihagararaho.



Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri iKibumba ivuga ko ibice bya Kibumba abaturage batangiye guhunga kubwo kwikanga ikirongo kirekire cy’abarwanyi ba M23 babonetse muri ako gace n’ibitwaro bikomeye, umuturage witwa Sematumba yahamirije Rwandatribune ko abaturage bo muri ako gace batangiye guhunga berekeza mu mujyi wa Goma.

Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru Rwandatribune yamenye ko umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ahitwa Rutsiro ni muri Gurupoma ya Bweza, ako gace ka Rutsiro Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC bwari bwaraharindishije inyeshyamba z’umutwe wa Mai Mai APCLS ya Gen.Kayire Janvier,mu gihe ikigo cya Camp Rumangabo cyari gicungiwe umutekano na FDLR igice cya CRAP gikuriwe na Lt.Habiyakare kabone nubwo harimo n’ingabo zaje gutanga ubufasha zibarizwa muri Batayo ishinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Congo bamwe bazi ku mazina y’abajepe.

Aya makuru nta ruhande rudafite aho rubogamiye rurayemeza , haba ku ruhande rwa Leta cyangwa urwa M23 , twagerageje kuvugisha Abavugizi yaba uwa M23 cyangwa uwa FARDC ntitwagira n’umwe tubona ku murongo wa Terephone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger