AmakuruImikino

AFCON2021: Amafoto atangaje ya Sadio Mane wararanye n’igikombe kubera ibyishimo

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Senegal Sadio Mané yarenzwe n’ibyishimo byo kwegukana igikombe cya Afurika bituma ararana n’igikombe kugira arusheho kwishimira amateka akomeye bakoze.

Ikipe y’igihugu ya Senegal ni ku nshuro ya mbere mu mateka icyegukanye ubwo yatsindaga penaliti ya nyuma muri 4-2 batsinze Misiri yari iteye ubwoba.

Nkuko amafoto yagiye hanze muri iki gitondo abigaragaza,Mane yararanye iki gikombe batsindiye ndetse n’umudali yahawe ntiyigeze awukuramo kubera ibyishimo.

Uyu rutahizamu wagowe n’uyu mukino wari ugoye cyane kubera imikinire ya Misiri itajya iha amahirwe uwo bahanganye yo kwinjiza igitego,yatsinze penaliti yahaye intsinzi Senegal imbere ya Misiri kuri za penaliti 4 – 2 bituma begukana igikombe cya Africa cyabo cya mbere, nyuma y’uko amakipe yombi yari yananiranywe anganya ubusa ku busa.

Uyu rutahizamu wa Liverpool ariko yari yahushije penaliti hakiri kare ku munota wa karindwi gusa, yagaruwe n’umunyezamu Gabaski wa Misiri, wanabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

Sadio Mané watangiye gukina atagira n’inkweto zo kwambara, umuhungu wavukiye mu rusisiro rukennye rwa Bambali ruherereye kuri km 400 uvuye i Dakar,ubu ni umwami w’Africa muri ruhago, kuko yahesheje igihugu cye igikombe bamaze imyaka 60 birukaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger