AmakuruImikino

Abazasifurira Rayon Sports na Costa do Sol bamaze kumenyekana

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF yamaze gutangaza amazina y’abasifuzi bazasifura umukino Ubanza wa CAF Confederation Cup hagati ya Costa do Sol na Rayon Sports ndetse n’uwo kwishyura izahuza aya makipe yombi.

Umukino ubanza hagati ya Rayon Sports na Costa do Sol uzabera I Kigali ku wa 06 Mata 2018, mu gihe uwo kwishyura ugomba kubera I Maputo muri Mozambique ku wa 17 Mata 2018.

Uyu mukino uzabera kuri Stade National Amahoro I Remera uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Namibia, mu gihe uwo kwishyura wo ugomba gusifurwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cy’Uburundi.

Jackson Payaza w’umunya Namibia ni we uzaba ari mu kibuga hagati mu mukino uzabera I Kigali, akazaba yungirijwe na Mathiew Kanyanga, David Tauhulupo Shaanika ndetse na Jonas Shongedi mu gihe komiseri w’umukino agomba kuba Letti Mike ukomoka muri Uganda.

Umukino wo kwishyura uzabera i Maputo uzayoborwa n’abasifuzi 4 bakomoka mu Burundi, barangajwe imbere na Thierry NKURUNZIZA usanzwe unamenyerewe cyane kuyobora imikino mpuzamahanga, akazaba yungirijwe na Shabani NIYUNGEKO, Ramadhan NIJIMBERE na Eric MANIRAKIZA, mu gihe Jerôme Kelvyn ukomoka muri Afurika y’epfo azaba ari komiseri w’uyu mukino.

Ni mu gihe kandi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika ku cyumweru ryatumije amakipe ya Rayon Sports na LLB y’I Burundi ngo hakurikiranwe ikibazo cya ruswa Rayon Sports ishobora kuba yaratanze ku mukino w’ijonora ry’ibanze muri CAF Champions league wabereye I Bujumbura, gusa ibyavuye muri iri perereza ntibiratangazwa n’ubwo LLB yo yavugaga ko ifite ibimenyetso simusiga bishinja Rayon Sports, ku buryo yanahita ikurwa muri aya marushanwa.

Gusa kuba CAF yoherereje Rayon Sports abasifuzi bazayobora umukino wayo na Desportivo Costa do Sol biraca amarenga ko icyifuzo cya LLb cy’uko Rayon Sports ishobora gusezererwa cyaba cyateshejwe agaciro ahubwo abayobozi ba Rayon Sports akaba ari bo bakanirwa urubakwiye.

Ikipe izarokoka hagati ya Rayon Sports na Desportivo Costa do Sol izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, mu gihe izasezererwa izategereza gutegura imikino y’umwaka utaha.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger