AmakuruAmakuru ashushye

Abasirikare benshi ba FARDC barimo Colonel bishwe na M-23

Abasirikare 26 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo umwe ufite ipeti rya Colonel, baguye mu mirwano yasakiranyije ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Amakuru avuga ko iyi mirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ni imirwano yabereye mu gace ka Nyesisi, muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bari bamaze kugaba igitero ku birindiro bya FARDC.

Baromètre Sécuritaire du Kivu yatangaje ko amakuru ikesha inzego z’Igisirikare cya Congo Kinshasa avuga ko abasirikare 26 barimo Colonel witwa Ndume BAGANYIGABO ari bo biciwe muri iyi mirwano.

Imirwano kandi ngo yabereye mu gace ka Bukima mu Burasirazuba bwa Rumangabo, ndetse birangira M23 ikigaruriye.

Ibinyamakuru byo muri Congo byatangaje ko kugeza kuri uyu wa Gatatu urusaku rw’amasasu rwari rugikomeje kumvikana.

Ibitero M23 yagabye ku ngabo za Congo Kinshasa si byo bya mbere, kuko kuva mu Ugushyingo umwaka ushize izi nyeshyamba zagabye ibitero byinshi ku birindiro bya FARDC byaguyemo abasirikare batari bake.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger