AmakuruUtuntu Nutundi

Abapangayi batinze kwishyura Boss urugi arufungisha inzoka nzima

Kenshi hano mu Rwanda hari abantu bafite amazu bakodesha nkuko bisanzwe no mu bindi bihugu bitandukanye gusa, uburyo aba ba nyir’inzu bishuzamo kuratandukanye, hari abishyuza ku neza yemwe hari nabishyuza ku nabi bakaba bagusohora igihe waba urengejeho umunsi umwe utamwishyuye.

Ibi bitandukanye n’ibyo umugabo ufite inzu zikodeshwa wo mu gace ka Kunda Kindu mu Mujyi muto wiwat Kitui muri Kenya, aho we yafungishije inzoka nzima ku nzugi zibamo abapangayi batarishyura ubukode bw’inzu.

Aya makuru yagarutsweho cyane nyuma y’aho abapangayi bari bavuye mu kazi umunaniro ari wose, ariko bagasanga inzugi zifungishijwe inzoka y’icyatsi benshi tuzi ku izina ry’umukenganya(inzoka ikarishye cyane bavuga ko ku zuba inaguruka)

Abantu uruhuri bahuruye baje kureba ibyabaye gusa inzoka yari itaziritse cyangwa hari ubundi buryo bwatuma itahava, yanga kuva ku rugi ibintu byatumye bamwe bakeka ko nyir’amazu yaba afite imbaraga z’umwijima (za gipfumu.)

Guverineri wa Nairobi, Mike Sonko, ari na we washyize hanze ayo mafoto yavuze ko nyir’amazu benshi kuri ubu bita ba nyir’ibyondo ko yagiraga ngo abapangayi bamwishyure ibirarane by’ukwezi kwa Nzeri n’Ukwakira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger