AmakuruPolitiki

Abarimo ingabo ,Polisi ndetse n’abasivili biyemeje kubyaza umusaruro ubunararibonye basangijwe na Stefan Löfven

Kuwa Kabari tariki ya 05 Nzeri 2023, Kjell Stefan Löfven wabaye Minisitiri w’Intebe wa Suwede(Sweden), yasangije ubunararibonye abasirikare, abapolisi n’abasivili bitabiriye amahugurwa ku mahoro n’umutekano mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro cya Rwanda Peace Academy giherereye i Nyakinama,mu Karere ka Musanze.

Abitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko banyuzwe no gusangizwa ubumenyi n’ubuhanga na Stefan Löfven n’impuguke zamuherekeje mu Rwanda

Stefan Löfven watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru, yasabye abitabiriye amahugurwa ku by’umutekano kugira imikoranire mpuzamahanga kugira ngo babashe guhangana n’ibibangamira umutekano muri iki gihe.

Uyu mugabo uyoboye Inama Nkuru y’Ikigo Mpuzamahanga cya Stockhlm gikora Ubushakashatsi ku Mahoro (SIPRI), yanatanze amasomo ku bitabiriye amahugurwa ashingiye ku bunararibonye afite, aho yashimangiye ko imikoranire ari ngombwa.

Yagize ati: “Isomo natanze ryagarutse ku kubereka ko imikoranire mpuzamahanga ikwiye kongerewamo imbaraga hari intambara hirya no hino ku Isi, ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ibibazo by’ubuzima, byose ni ibintu bikeneye gukorana. Nabibasobanuriye nshingiye ku bunararibonye mfite ku byakorwa kugira ngo ubufatanye mpuzamahanga mu by’umutekano bube bwatanga umusaruro”

Asura icyo kigo Minisitiri Stefan Löfven aherekejwe Ulf Löfven impuguke mu bijyanye n‘ikoranabuhanga, na we wafashe umwanya wo gutanga amasomo yibutsa abitabiriye amahugurwa ko ubumenyi ku mutekano w’ikoranabuhanga ari ingenzi muri gahunda zo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Nanjye nabaye mu ngabo igihe kirekire, nasanze umwanzi dufite muri iki gihe ari uko ibintu byose bishyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Hari uburyo bwo kugenzura indege, kumenya no gushakisha umwanzi, gutera inkunga iterabwoba byose bisigaye bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ni yo mpamvu rero hakenewe ubumenyi ku mutekano waryo nababwiraga rero ko n’igisirikare kibukeneye kandi na Polisi ni uko.”

Abitabiriye amahugurwa bo bavuga ko gusangira ubunararibonye n’izi mpuguke byabunguye ubumenyi bazifashisha mu kunoza inshingano zabo, nk’uko Capt. Umutoni Jacqueline yabitangarije Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Tuba twagize amahirwe yo kubona impuguke ziza kutuganiriza banashingira ku ngero z’ibyo babonye, rero kuri twebwe biratwongerera ubushobozi n’uburyo twakwitwara mu gihe batugiriye ikizere tukajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byazahajwe n’intambara”.

Abitabiriye aya mahugurwa bagera kuri 25, barimo abasivile, abasirikare n’abapolisi bose bavuga ko bahungukiye ubumenyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger