AmakuruPolitiki

Kicukiro: Ukekwaho kwica abantu batandukanye akabahamba mu nzu ari mu y’abagabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu, akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro.

Yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikorera muri aka gace.

RIB ibinyujije ku Rukuta rwayo rwa X, rwahoze ruzwi nka Twitter, yatangaje ko ukekwa afunze mu gihe iperereza rikomeje.

Ubutumwa bugira buti “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro wabo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB yashimiye abaturarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza binyuze mu gutanga amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera n’abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.

Icyaha ukekwa akurikiranyweho ni ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger