AmakuruPolitiki

FARDC iri mu gahinda k’abasirikare bayo babiri barasiwe muri Nyiragongo

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kiri mu gahinda k’abasirikare ba biri biciwe muri muri Teritwari ya Nyiragongo barashwe n’abantu bitwaje imbunda bigakekwa ko ari abo muri M23.

Aba basirikare bivugwa ko bishwe kuwa 01 Nyakanga, ngo barashwe n’abantu bitwaje imbunda, cyakora Sosiyete sivile yo muri aka gace bagatngaza ko agace inyeshyamba za M23 zigenzura ubu kamaze kubonekamo amahoro, ndetse n’aho ingabo za Leta zoigenzura ubu hakaba hatekanye.

Aba basirikare ngo barashwe ubwo bari kuburinzi bwa nijoro nk’ibisanzwe, mu gace basanzwe bagenzura.

Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile witwa Mambo Kawaya, ukomoka mu muryango utegamiye kuri Leta yatangaje ko usibye kuba inyeshyamba za M23 zibarizwa kubuta bwabo zanabafashije kugarura amahoro ku butaka bw’aho ziherereye.

Yanatangaje ko ariko n’ubwo izo nyeshyamba zagaruye amahoro n’aho ingabo za Leta ziherereye yavuze ko inbirego byabaye bike, ugereranije na mbere.

Icyakora yongeye ho ko ingabo za Leta zirasabwa kurangiza ikibazo cy’inyeshyamba kugira ngo amahoro yongere ahinde.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger