AmakuruAmakuru ashushye

Abanyarwanda bane n’Umunye-Congo bafungiwe muri Uganda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Abanyarwanda bane n’umuturage umwe ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafatiwe ku butaka bwa Uganda bazira icyiswe ”kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.”

Nyuma yo gufatirwa n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda ku muhanda uva Karukara ugaca i Kabale werekeza i Kisoro mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, aba bantu bahise bafungirwa muri distict ya Rubanda, nk’uko ChimpReports dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Aba bantu ngo bari bari mu modoka ifite plaque UBD 376 B, ya sosiyete itwara abagenzi ya Nzovu. Ngo iyi modoka yavaga Kisoro hafi n’umupaka wa Cyanika yerekeza i Kampala mu murwa mukuru.

Aba bafashwe ngo babwiye Polisi ya Uganda ko bari bagiye ahitwa Tooro gukora mu mirima y’icyayi iherereye muri district ya Kabarole.

Ngo bafashwe nta cyangombwa cy’inzira na kimwe bafite cyangwa icyangombwa cy’akazi.

DPC Thai Ramathan uri mu bagize uruhare mu ifatwa ryabo, yavuze ko imodoka bari barimo na yo yafashwe, uwitwa Timothy Habimana wari uyitwaye na we agatabwa muri yombi azira kutagira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger