Amakuru

Abantu 13 bitabye Imana nyuma yo guturika kw’ikamyo yari itwaye Essence

Mu gihugu cya Kenya mu burengerazuba bw’icyo gihugu, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abantu bagera kuri 13 bitabye Imana nyuma yahoo ikamyo yari itwaye ibitoro yakoraga impanuka igashya igakongoka.

Nkuko amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya abivuga, iyi mpanuka y’ikamyo yabereye mu muhanda uhuza uduce tubiri aritwo Busia ndetse n’agace ka Kisumu mu karere ka Siaya, ikaba yarabaye ubwo umushoferi wari utwaye iriya kamyo yagerageza gukatira iyi kamyo yaturukaga imbere ye maze ahita ata umuhanda imodoka irahirimanga.

Ubwo abaturage babonaga imodoka ihirimye bahise bihutira kujya kuvoma ibitoro iyo modoka yari itwaye bakoresheje amajerekani n’ibindi bikoresho bashoboraga kubikamo ibyo bitoro, ariko ubwo barimo bavoma ikamyo yaje guturika abantu 13 bahita botana Imana mu gihe abandi bagera kuri 11 bakomeretse bikabije cyane ndetse hakaba harimo n’abana bato.

Moreso Chacha, umukuru wa polisi aho impanuka yabereye, yagize ati: “Ntabwo twashoboye kubona imodoka izimya umuriro ivuye mu karere ka Siaya kuko iri i Nairobi”.

Yavuze ko abazimya umuriro bavuye mu karere baturanye bakaza kubafasha.
Ikamyo itwaye amata yari irimo iva mu mujyi wa Busia, hafi y’umupaka na Uganda, yerekeza mu mujyi wa Kisumu, ubwo yagonganaga n’ikamyo itwaye ibitoro yajyaga mu kindi cyerekezo, nkuko umukuru wa polisi yabisobanuye.

Impanuka zo mu mihanda si ikintu kidasanzwe muri Kenya, aho amakamyo n’ibindi binyabiziga akenshi bigenda ku muvuduko mwinshi mu mihanda mito, bimwe bikaba bigenda nta n’amatara bicanye nijoro, nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Abantu hafi 3,000 bapfa buri mwaka muri Kenya bishwe n’impanuka zo mu mihanda.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger