Amakuru

Nyagatare: Umugabo yitwikiye mu nzu arashya arakongoka

LUmugabo wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Katabagemu, yitwikishije lisansi ashyana n’ibintu byose byo mu nzu nyuma yo kubigambirira igihe kinini, akanabigerageza inshuro imwe agatabarwa.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru ahagana saa moya z’umugoroba mu Mudugudu wa Kajevuba mu Kagari ka Katabagemu mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu, Karengera Alex, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yitwikishije lisansi agashyana n’ibintu byose byari biri mu nzu.

Ati “ Amakuru dufite ni uko mu ma saa Moya yageze iwe, ariko ngo aho yanyuraga agenda aganiriza abantu yababwiraga ko bamusezera ngo kuko batari bwongere kubonana nawe, nyuma rero yageze iwe bigaragare ko yari yaguze lisansi ayimenaho anayimena ku bintu byose.”

Yakomeje avuga ko umugore yinjiye mu nzu abaza umugabo we impamvu mu nzu hahumura lisansi asanga undi ari gushaka ikibiriti ahita arasa umuriro uraka ahantu hose, umugore ngo ahita afata umwana basohoka biruka.

Gitifu Karengera yavuze ko umugabo yahise akingaho ahira mu nzu n’ibindi bintu byose bari batunze, yavuze ko kuri ubu hari gushakishwa impamvu nyamukuru yaba yamuteye kwitwika.

Uyu muyobozi yavuze ko mu makuru yibanze bamaze gukura mu baturanyi ari uko uyu mugabo yari amaze igihe kinini avuga ko aziyahura, ngo no mu minsi ishize yigeze kubigerageza abaturage barahagoboka.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wahiye urashirira n’ibindi bikoresho byo mu nzu byose, kuri ubu hategerejwe iperereza ry’ibanze riri bukorwe na RIB ikanatanga uburenganzira bwo kumushyingura.

Gitifu Karengera yavuze ko uyu mugabo witwitse inzu yabagamo yakodeshaga nayo yangiritse cyane, nyakwigendera ngo yasize umugore n’umwana umwe nubwo babanaga batarasezeranye.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger