AmakuruAmakuru ashushye

Abakozi ba RIB bahawe umwambaro mushya ubaranga “uniform” (+Amafoto)

Abagenzacyaha b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashyiriweho impuzankano (Uniform) ibaranga, bazatangira kujya bambara mu mirimo yabo ya buri munsi.

Gusa ku rundi ruhande, hari abandi bazajya batayambara ariko bakereka uwo bagiye gukorana ikarita ibaranga.

Ibi bikubiye mu butumwa ubuyobozi bwa RIB bwaraye butangaje muri video iri ku rubuga konti ya Twitter y’uru rwego .

Ubwo butumwa bugira buti: “RIB iramenyesha abaturarwanda ko bagiye gutangira kubona abagenzacyaha bambaye impuzankano…Icyakora abazaba bari mu kazi batayambaye bazajya berekana ikarita y’akazi.”

Ibi nubwo bitangajwe muri Gicurasi, 2021 nabwo byari byatangajwe ko abagenzacyaha bagiye guhabwa impuzankano ariko ntabyabaye , ubu nibwo byongeye kugarukwaho.

RIB iramenyesha abaturage ko bagiye kujya babona abagenzacyaha barwo bambaye izo mpuzankano kugira ngo bijye byorohera ababagana kubamenya.
Gusa mu gihe bibaye ngombwa ko batayambara bakazajya bagaragaza ibindi bibaranga

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger