Amakuru ashushye

Miss Rwanda 2018: Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero, habaye impinduka mu bihembo bizatangwa-AMAFOTO

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018, abakobwa bose uko ari 20 batsindiye kujya mu mwiherero [Boot Camp] I Nyamata , bagiye mu mwiherero.

Abenshi mu bakobwa bazaga I Remera ku nteko y’ururimi n’umuco aho bagombaga guhagurukira berekeza I Nyamata baherekejwe n’ababyeyi babo ndetse n’inshuti. Ababyeyi bamwe na bamwe basabiraga umugisha abana babo mu rugendo bari bagiyemo ndetse bamwe banabakoreragaho ikimetso cy’umusaraba gisanzwe  gikoreshwa muri Kiriziya Gatolika mu rwego rwo gusaba umugisha ku Imana.

Ahagana saa Kumi nibwo bahagurutse ku nteko y’ururimi n’umuco I Kigali, bakomereza kuri Rwanda Motor aho bari bagiye kureba imodoka izahabwa uzaba yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Zimwe mu mpinduka zagaragaye ni uko imodoka yahabwaga uwegukanye Ikamba yahindutse, Ubusanzwe Miss Rwanda yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki, ariko kugeza ubu ntabwo ariyo azahabwa ahubwo azahabwa  indi yisumbuyeho ishobora no gukoresha bruetooth.Iyi ni Suzuki Beleno.

Iyi niyo modoka izahabwa Miss Rwanda 2018

Abakobwa bose bageze kuri Hoteli Golden Trip I Nyamata maze bahita berekeza mu byumba bagomba kuba bacumbikiwemo mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri.

Amakuru twavanye I Nyamata avuga ko aba bakobwa bashobora no kuzafungura ku mugaragaro  Shampiyona nyafurika  y’umukino w’amagare igiye kubera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere.

Aba bagiye mu mwiherero  rero ni :

1. Ndahiro Uwase Liliane , Numero 13

2. Umunyana Shanittah, Numero 1

3. Irebe Natasha,Numero 21

4. Umunyana Shemsa ,Numero 14

5. Irakoze Vanessa,Numero 32

6. Umuhire Rebecca, Numero 28

7. Ishimwe Noriella,Numero 22

8. Iradukunda Liliane,Numero 7

9. Uwase Fiona, Numero 29

10. Irakoze Vanessa,Numero 5

11. Umutoniwase Anastasie,Numero 31

12. Dushimimana Lydia,Numero 23

13.Ingabire Belinda, Numero 11

14. Ingabire Divine,Numero 34

15.Uwonkunda Belinda, Numero 3

16. Umutoniwase Paula, Numero 26

17. Uwineza Solange, Numero 12

18.Mushombakazi Jordan, Numero 6

19. Nzakorerimana Glorie,Numero 15

20.Umutoni Charlotte, Numero 24

Uyu yaherekejwe n’akana gato k’iwabo
Bazanaga ibikoresho byabo

  

Biteguraga guhaguruka kuri LARC
Ku nteko y’ururimi n’umuco niho bahagurukiye
Bari baherekejwe na Polisi
Babanje kwerekwa imodoka bagiye guhatanira, bayifotorejeho
Mu nzira umutekano wari wose

 

Bamaze kugera i Nyamata rero dore uko byari byifashe

Kuri Hoteli

Mushombokazi Jordan yahise yifotoreza aho ararara

Yahise asasa aho arara

 

Photo: Leodomir Hakizimana

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger