AmakuruImyidagaduro

Abakobwa 15 bahatanira kuvamo Miss Burundi 2020-AMAFOTO

Mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi , irushanwa rya Miss Burundi 2020 rirarimbanyije kuko abakobwa 15 bari mu mwiherero uzavamo umukobwa uzaba Miss Burundi akegukana igihembo nyamukuru cy’imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 12 Frw mu gihe Miss Rwanda ubu agenda mu iyifite agaciro ka miliyoni 18 n’ibindi bihembo bitandukanye.

Nyampinga w’u Burundi 2020 azamenyekana muri uku kwezi kwa Werurwe 2020. Abakobwa batangiye kwiyandikisha guhera kuwa 01 Ugushyingo 2019 batoranywamo 15 b’ubwiza, ubwenge n’umuco.

Byari biteganyijwe ko umukobwa wegukana ikamba amenyekana kuwa 21 Ukuboza 2019 birahinduka. Miss Burundi azava mu bakobwa batanu bazagera mu cyiciro cya nyuma bazanatorwamo ibisonga, Miss Populaire na Miss Heritage.

Nyampinga w’u Burundi mu gihe cy’amezi 12 azahembwa Miliyoni 3.600.00 bivuze ko buri kwezi azajya ahembwa 300.000 Fbu. Azishyurirwa amafaranga y’urugendo rw’icyumweu kimwe i Dubaï n’ibindi azakenera.

Igisonga cya Mbere [1ère dauphine]: Azishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe 2020-2021 angana na 3.000.000Fbu. Azishyurirwa kandi amafaranga y’urugendo rw’icyumweru kimwe muri Dubai n’ibindi azakenera.

Mu gihe cy’amezi 12 azahembwa 3.600.000 Fbu bivuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe azajya ahembwa 300.000 Fbu.

Igisonga cya kabiri [Élue 2ème dauphine] azishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe 2020-2021: 3.000.000fbu. Nawe azishyurirwa buri kimwe cyose mu rugendo rw’icyumweru kimwe azakorera i Dubai.

Mu gihe cy’amezi 12 azahembwa 2.400.00 Fbu bivuze ko ku kwezi kumwe azajya ahembwa 200.000 Fbu.

Nyampinga ukunzwe [Miss Populaire] mu gihe cy’umwaka umwe azashyirirwa amafaranga y’ishuri angana na 2.000.000fbu. Azishyurirwa kandi buri kimwe cyose azakenera mu rugendo rw’icyumweru azakorera mu Mujyi wa Caire [Misiri].

Ku kwezi kumwe azajya ahembwa 100.000 Fbu bivuze ko mu mwaka umwe azahembwa 1.200.000 Fbu.

Nyampinga w’Umuco [Miss Héritage] azashyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka umwe 2020-2021 angana 2.000.000 Fbu. Mu gihe cy’amezi 12 azahembwa umushahara ungana na 1.200.000 bivuze ko mu kwezi kumwe azahembwa 100.000Fbu.

Aba bakobwa bose bazajya bakatwa 20% ku mafaranga binjije yose agendanye no gukoresha ibirango bya Miss Burundi Event.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger