AmakuruAmakuru ashushye

Abagizi ba nabi 19 mu bagabye igitero i Musanze ni bo bamaze kwicwa

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buratangaza ko abantu 14 ari bo bamaze kugwa mu gitero abagizi ba nabi baheruka kugaba mu mirenge ya Musanze na Kinigi yo mu karere ka Musanze, mu gihe abagizi ba nabi 19 ari bo bishwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Mu ijoro ryo ku itariki 04 rishyira tariki 05 Ukwakira 2019 ni bwo abagizi ba nabi bari bitwaje imbunda n’intwaro gakonda bagabye igitero muri kariya gace kegereye pariki y’igihugu y’ibirunga, bica abaturage 14 nk’uko byemejwe na Polisi y’igihugu mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na CP Jean Bosco Kabera usanzwe ari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, rivuga ko abagizi ba nabi 19 mu bihishe inyuma ya kiriya gitero bamaze kwicwa, mu gihe bagenzi babo batatu bafashwe mpiri (ari bazima).

Polisi iratangaza ko umutekano ari wose muri ako gace, igashimira abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ubufatanye bagaragarije inzego z’umutekano.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger