AmakuruImyidagaduro

50 Cent agiye gukorana na Eminem album nshya

Umuraperi Curtis James Jackson III wamamaye nka 50 Cent  mu muziki  ubwo yifuriza isabukuru nziza umuraperi mugenzi we w’ibihe byose Eminem yavuze ko bagiye kuraba uko bakoran album y;indirimbo bari kumwe.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Eminem yari yujuje imyaka 47 , 5o Cent udaheruka kugaragara mu muziki yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto ari kumwe na Eminem  amwifuriza kugira Isabukuru nziza.

Mu magambo yanditse 50 Cent yagize ati “Isabukuru Nziza y’amavuko , ndagukunda wa mugabo we, Imana iguhe umugisha “.

50 Cent ubwo yari mukiganiro kuri radio imwe hariya muri Amerika yavuze ko we na Eminem bafitanye amateka akomeye bityo bakwiye kuyashyira mu bikorwa bagakorana indi album nshya . 50 Cent avuga ko we na Eminem bakoranye ku mushinga w’indirimbo  “Remember the Name.” yakoranye na Ed Sheeran

50 Cent na Eminem
Ifoto 50 Cent yakoresheje yifuriza Eminem isabukuru Nziza y’amavuko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger