AmakuruImikino

Kiyovu sports yahigitse Rayon Sports, Mukura VS iri mu bibazo bikomeye yigaranzura Espoir FC(Amafoto)

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona ikaba igiye mu karuhuko iyoboye urutonde n’amanota 9 inganya na Rayon Sports.

Kuri uyu 4 yariki ya 15 Nzeri 2022, nibwo habaye imikino 3 isoza umunsi wa 3 wa shampiyona aho na shampiyona yahise ihagarara kubera imikino y’ikipe y’igihugu.

Kiyovu Sports ikaba yari yasuye Gorilla FC ndetse iza no kuyitsinda 2-1, ibitego byose bya Kiyovu Sports byabonetse mu gice cya mbere.

Kiyovu Sports yatangiye isatira cyane ishaka igitego, byaje kuyihira inakibona hakiri kare ku munota wa 2 gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue. Coutinho yateye ishoti rikomeye umunyezamu awukuramo ariko kubyuka ngo awukurikire biranga usanga Bienvenue wahise awushyira mu rushundura.

Kiyovu Sports yari yakomeje gusatira yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 19 kuri penaliti yatsinzwe na Ssekisambo Erisa ku ikosa ryari ryakorewe Coutinho.

Kiyovu Sports yakomeje kurusha cyane Gorilla FC ndetse inayihusha uburyo butandukanye batabashije kubyaza umusaruro.

Gorilla yaje kuruhuka ku munota wa 56 ubwo myugariro wa Kiyovu Sports, Mbonyingabo Regis yabonaga ikarita itukura, ni nyuma yo guhabwa amakarita 2 y’umuhondo.

Iradukunda Simeon yaje gutsindira Gorilla FC igitego cy’impozamarira ku munota wa nyuma ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina. Umukino warangiye ari 2-1.

Indi mikino yabaye, Mukura VS ifite abakinnyi 13 kuko iri mu bihano itemerewe kwandikisha abashya, yatsindiye Espoir FC iwayo ibitego 2-0 ni mu gihe Marines FC yanganyije na Rutsiro FC 1-1.

Uko imikino y’umunsi wa 3 yagenze

Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022

Gasogi United 1-0 Bugesera FC
Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
APR FC vs Police FC (warasubitswe)

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022

Rayon Sports 2-0 Rwamagana City
AS Kigali vs Musanze FC (warasubitswe)

Ku wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022

Espoir FC 0-2 Mukura VS
Gorilla FC 1-2 Kiyovu Sports
Rutsiro FC 1-1 Marines

Twitter
WhatsApp
FbMessenger