AmakuruImikino

Guhagarara kwa Shampiyona y’u Rwanda byahaye Rayon Sports andi mahirwe akomeye

Nyuma y’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ejo kuwa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022, hahise hafatwa icyemezo cy’uko ibaye ihagaze kubera imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma y’uko iyi shampiyona yabayaye ihagaze, Rayon Sports yahise itegura imikino 2 ya gicuti harimo n’umukino mpuzamahanga.

Ikipe y’igihugu Amavubi ifite umukino wa gicuti ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izakina na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Aka karuhuko ntabwo Rayon Sports izagapfusha ubusa ahubwo izakinamo imikino 2 ya gucuti harimo n’umukino mpuzamahanga wa AS Dauphins Noirs yo muri DR Congo nk’uko umutoza mukuru w’iyi kipe yabibwiye itangazamakuru.

Ati “Yego hari imikino 2 tuzakina, harimo umukino umwe mpuzamahanga n’undi wa hano mu Rwanda. Dauphins Noirs yo muri DR Congo undi mukino ntabwo turawemeza neza.”

Iyi mikino yombi ikaba iteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki ya 21 na 24 Nzeri 2022.

Indi nkuru wasoma

Kiyovu sports yahigitse Rayon Sports, Mukura VS iri mu bibazo bikomeye yigaranzura Espoir FC(Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger