AmakuruImyidagaduro

Yvonne Chaka Chaka uri hafi gutaramira mu Rwanda yageze i Kampala

Yvonne Chaka Chaka ufatwa nk’umunyabigwi muri muzika yo muri Afurika akaba ari no kwitegura igitaramo yatumiwemo na KNC hano i Kigali yageze i Kampala aho agiye kuhakorera igitaramo.

Chaka Chaka akigera ku kibuga cy’indege i Kampala ku wa kabiri w’iki cyumweru yakiriwe n’umunyarwenya Anne Kansime, Chaka Chaka azaba ari kumwe na Bobi Wine mu gitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana bo ku muhanda.

Uyu munyabigwi muri muzika ya Afurika wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka I’m Burning Up, Thank You Mr Dj, I Cry For Freedom, Motherland, Umqombothi n’izindi azanafatanya n’umunyarwenya wo muri Uganda witwa Salvado nawe uherutse mu Rwanda, iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu muri Serena Hotel aho amafaranga azaboneka azifashishwa mu kubaka ikigo cy’ishuri cy’abana baba ku muhanda.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amashiringi ya Uganda ibihumbi ijana ahasanzwe (sh100,000), ibihumbi magana atatu mu myanya y’icyubahiro (sh300,000 ) na miliyoni ziri hagati 5 n’u 8 kubashaka ameza y’icyubahiro .

Chaka Chaka ari hafi kuza mu Rwanda kuko umuhanzi akaba n’umuyobozi wa Radio 1 na TV1 Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yateguye igitaramo yatumiyemo uyu munyafurika y’Epfo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo ze [Album] yise ” Heart Desire”.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaririmbamo icyamamare mu muziki w’Afurika Yvonne Chaka Chaka ni amafaranga 20,000Frw ku bazicara ahasanzwe ndetse na 30,000Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro hakiyongeraho ubundi buryo bwo kugura amatike y’abantu 8 bazicara ku imeza imwe aho aba bazishyura ibihumbi Magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400,000Frw).  Icyakora KNC uvuga ko abazaba bitabiriye iki gitaramo bazaba bameze nk’abari mu Ijuru yanashyizeho uburyo budasanzwe bwo kugabanyirizwa ibihumbi bitanu ku muntu uzagura itike mbere y’umunsi w’igitaramo.

Uretse KNC na Chaka Chaka, muri iki gitaramo hazanaririmbamo abandi bahanzi ba hano mu Rwanda nka Bruce Melody, Israel Mbonyi , Alyn Sano n’abandi .Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku ya  27 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) imiryango ikazaba ifunguye guhera saa 6:30 z’umugoroba.

Chaka Chaka ari muri Uganda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger