AmakuruImikino

Nshuti Innocent wa APR FC arerekeza mu kipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Tunisie

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga, Rutahizamu Nshuti Innocent usanzwe ukinira APR FC arerekeza mu kipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Tunisia.

Amakuru avuga ko uyu musore yabengutswe n’abashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi ubwo ikipe y’igihugihugu Amavubi yakinaga umukino wa gicuti na Tunisia, mbere gato yo kwerekeza mu mikino ya CHAN yaberaga muri Maroc.

Aganira na Ruhagoyacu muri iki gitondo, Innocent ukomoka i Musanze yavuze ko ari buhaguruke kuri uyu wa kane, akazasinya amasezerano muri iyi kipe nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima.

Ati”Byamaze kurangira byose, ndagenda kuri uyu wa kane muri Tunisia nzagereyo ejo ku wa gatanu, nkaba nzasinya amasezerano nimara gukora ikizami cy’ubuzima, ibindi byo byose byamaze kurangira nta kibazo.”

“Nta byinshi navuga kuko nzabimenya ngeze muri Tunisia, ariko ndizera bizagenda neza kuko bamaze iminsi bankurikirana.”

Nshuti Innocent agiye kwiyongera ku bandi banyarwanda bagiye bagize amahirwe yo gukina shampiyona ya Tunisia, nyuma ya Baptiste Kayiranga, Karekezi Olivier na Kagere Meddie.

Iyi kipe ya Stade Tunisien Nshuti Innocent yerekejemo ni imwe mu makipe atatu akomeye abarizwa i Tunis mu murwa mukuru wa Tunisia, nyuma ya Esperance de Tunis ndetse na Club Africain.

Ni ikipe yashinzwe mu 1948, ikaba ifite ibikombe 4 bya shampiyona ya Tunisia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger