AmakuruImikino

CECAFA: Amavubi y’u Rwanda aratangirira kuri Kilimandjaro ya Tanzania

Irushanwa rya CECAFA y’abari n’abategarugori ryari rimaze igihe kirekire ritegerejwe riratangira kuri uyu wa kane, aho Ikipe y’igihugu Amavubi y’abari n’abategarugori iza gutangira iri rushanwa icakirana na Kilimandjaro Stars ya Tanzania.

u Rwanda rwakiriye iyi mikino, Tanzania ifite igikombe giheruka, Uganda na Ethiopia zose ziramanuka mu kibuga kuri uyu wa 19 Nyakanga zihatanira insinzi muri iri rushanwa ryatewe inkunga na FIFA rigomba gusozwa ku wa 28 z’uku kwezi.

Imikino yose izajya ibera kuri Stade ya Kigali.

Umukino ufungura iri rushanwa urahuza Kenya n’imisambi ya Uganda guhera saa munani z’uyu wa kane, mbere y’uko Amavubi acakirana na Tanzania guhera saa kumi n’igice.

u Rwanda rwaherukaga kwitabira iri rushanwa mu 2016  ryabereye muri Uganda ari na bwo ryaherukaga gukinwa, gusa ntirwigeze rurenga ijonjora. Tanzania ni yo yegukanye igikombe itsinze Ethiopia ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino yose izajya ica kuri Televiziyo ya Azam.

Umwihariko w’iri rushanwa ni uko rizakinwa nka shampiyona, hanyuma izarangiza iyoboye urutonde akaba ari yo izahabwa igikombe cya CECAFA Women Challenge Cup 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger