AmakuruImyidagaduro

Wizkid arashinjwa n’umugore babyaranye kutita ku mwana wabo

Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun, umaze kumenyekana nka Wizkid mu ruhando rwa muzika yibasiwe n’umugore babyaranye amushinja kutagira inshingano za kibyeyi ntiyite ku mwana wabo w’umuhungu babyaranye.

Nyuma yaho uyu muhanzi azanye gahunda ye yo kuzubaka amashuri mu bihugu bitandukanye by’Afurika , uyu mugore witwa Shola Ogudu  yahise ajya kurubuga rwa Twitter yandika amagambo yatunguye abantu avuga ko Wizkid babyaranye ari umugabo wo kumbuga nkoranyambaga gusa.

Uyu mugore avuga ko Wizkid atazi neza inshingano ze zo kuba umugabo mu rugo atita ku mwana babyaranye, ahubwo yirirwa yiyerakana neza ku mbuga nkoranyambaga kandi mu rugo we ntakigenda.

Icya sembuye uyu mugore ni ukubona Wizkid atitabira isabukuru y’umwana we w’umuhungu witwa  Tife nta mpamvu ntanamuhamagare ngo amenye amakuru ye ahubwo akajya ku mbuga nkoranyambaga akamwifuriza isabukuru nziza “Happy Birthday Tife”

Shola akomeza avuga ko uyu musore atita ku mwana we dore ko nta mafaranga yo kumufasha ajya atanga ndetse n’amafaranga y’Ishuri ayabona ku bwaburembe ahubwo Wizkid agahitamo kuyajyana mu biyobyabwenge gusa, dore ko ngo rimwe na rimwe yoherezaga uyu mwana w’imyaka irindwi mu rugo mu gikapu cye harimo ibiyobyabwenge.

Shola Ogudu  n’umwana yabyaranye Wizkid
Boluwatife umuhungu wa Wizkid

Twitter
WhatsApp
FbMessenger