AmakuruImikino

CAF yavuze ko yakoze amakosa ku kibazo cya Eric Rutanga wa Rayon Sports

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afrurika CAF, yavuze ko mu masaha 24 ashize yakoze amakosa ivuga ko Eric Rutanga afite uburenganzira bwo gukina umukino wa Enyimba FC na Rayon Sports.

Uyu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup hagati ya Enyimba na Rayon Sports uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru, ukazabera kuri Enyimba International Stadium muri Nigeria.

Mu itangazo rireba amakipe ya Rayon Sports na Enyimba CAF yari yasohoye ku munsi w’ejo, yari yavuze ko Mukunzi Yannick wa Rayon Sports ari we utemerewe gukina uyu mukino, bityo Eric Rutanga akaba yari afite uburenganzira bwo gukina uyu mukino wo ku cyumweru.

Itangazo CAF yari yasohoye ku munsi w’ejo.

Mu itangazo rivuguruza iri CAF yasohoye mu kanya kashize, yavuze ko yakoze amakosa mu masaha 24 ashize, bityo nyuma yo gusubiramo neza raporo yatanzwe n’Umuya-Algeria Mustapha Gorbhal wasifuye umukino ubanza wa Rayon Sports na Enyimba bakaba basanze Eric Rutanga yarahawe ikarita y’umuhondo itamwemerera gukina umukino wo ku cyumweru.

Itangazo CAF yasohoye mu kanya kashize.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger