AmakuruImyidagaduro

Zuchu yasabye abantu be amasengesho nyuma yo guhurira n’uruva gusenya i Kigali

Umuhanzikazi Zuchu uri kuvugwa mu rukundo na kizigenza mu muziki wa Tanzania Diamond Platnumz ari mu gahinda nyuma yo kwibwa igikapu kirimo ibikoresho byose yagombaga gukoresha mu gitaramo cya ‘Trace Awards’ aririmbamo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023.

Uyu muhanzi kazi uri kubica bigacika mu ndirimbo yise “Honey” imaze kureba n’abasaga Miliyoni 14 (14M) kuri Youtube, wanageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira mu ndege imwe na Diamond Platnumz, yavuze ko ari kugerageza kwiyubakamo icyizere ku buryo ibura ry’iki gikapu ritamubangamira.

Yifadhishije imbuga nkoranyambaga, yagize ati “Ndi mu Rwanda, natakaje igikapu cyanjye kirimo ibintu byose bimfasha gutegura igitaramo cya Trace Awards. Kuva kuri njye n’ababyinnyi banjye, ndi kugerageza gushaka uburyo naziba icyuho. Munsengere kuko ndi kugerageza kwiremamo icyizere.”

Zuchu ni umwe mu bahanzi bategerejwe kuririmba mu birori bya Trace Awards bibera i Kigali muri BK Arena, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger