AmakuruImyidagaduro

Ziggy 55 yavuze itandukaniro ryo gukorera umuziki mu itsinda n’umuntu ku giti cye

Umuhanzi Ziggy 55 umenyerewe cyane mu njyana ya Rhumba yavuze ko umuziki ari kimwe mu bintu by’ingenzi gishobora gutuma umuntu agera ku cyo yifuza mu gihe yaba awukoze neza kandi uwukora akaba afite intego.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu muziki Nyarwanda, ubwo yari mu itsinda rya The Brothers, ubu asigaye akora umuziki ku giti cye nyuma y’uko iri tsinda risenyutse.

Ziggy 55 yemeza ko yemeza ko umuziki ushobora kugukura ku rwego rumwe ukagushyira ku rundi mu gihe uwukora awuhaye agaciro.

Uyu muhanzi akomoza ku isano afitanye n’umuziki akora,yavuze ko umuziki watumye yubahwa ndetse ukamuhuza n’abantu b’ingeri zose.

Yagize ati : “Umuziki watumye ngira icyubahiro mu bantu, wampaye inshuti nyinshi z’ingeri zitandukanye”.

“Biranshimisha iyo nyuze ku bantu nkumva bashimira ubutumwa mbaha bunyuze mu muziki wanjye, umuziki dukora wubaka abantu ugahuza abandi.”

Uyu muhanzi asanga kuba aririmba wenyine byaramufunguye amaso, ndetse byagura urwego rwe rw’imitekerereze bitandukanye na mbere agikorera mu itsinda.

Yagize ati : “Gukorera umuziki mu itsinda bitandukanye no gukora ku giti cyawe, ku bwanjye byatumye nagura urwego rw’imikorere ndetse n’imiririmbire”.

Yakomeje avuga ko kubera urwego umuziki nyarwanda ugezeho, nta kwirara bisaba gukora cyane kandi ukagira umwihariko mu buhanzi bwawe.

Yumva ko abahanzi bakwiye gukorera hamwe bakagira ubumwe mu byo bakora, ndetse n’abanyamakuru bagashyigikira umuziki nyarwanda kuko niho hazava iterambere ry’abahanzi.

Ziggy 55 yumva kandi Abanyarwanda bakwiye kumva bakanateza imbere umuziki wabo, kuko bizakura umuhanzi ku rwego rumwe bimuhindurire ubuzima.

Ziggy 55 umaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye, nyinshi ziri mu njyana ya Rhumba ajya anyuzamo akanavangamo Rap, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Lentement”, ayitura abakunda ibihangano bye.

Aho uyu muhanzi atandukanye n’itsinda rya The Brothers, amaze gukora indirimbo zitandukanye  zirimo; Cherie na nga, Mon Amour yakoranye na Trezzor bafatanyije na Urban Boys, Byangora yakoranye na Christopher, A l’aise, Uwanjye yakoranye na Danny Vumbi n’izindi zitandukanye zagiye zikundwa na besnhi.

Teradignews.rw
Ziggy55 avuga ko umuziki wageza uwukora kuri byinshi iyo awukoze afite intego
Twitter
WhatsApp
FbMessenger