AmakuruImikino

Zidane yemeje ko Gareth Bale ari mu muryango usohoka muri Real Madrid

Umufaransa Zinedine Zidane utoza ikipe ya Real Madrid, yemeje ko Umunya-Wales Gareth Bale ari mu muryango usohoka mu kipe ye kandi ko bizashimisha buri wese.

Gareth Bale, ntiyigeze agaragara mu mukino wa gicuti mpuzamahanga ikipe ya Real Madrid yatsinzwemo na Bayern Munich ibitego 3-1 mu kanya kashize.

Kuba umutoza Zinedine Zidane atashyize uyu munya-Wales mu bagomba gukina uyu mukino, ni ukubera ko ari mu nzira zisohoka muri Real Madrid. Uyu mufaransa yabyemeje aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino.

Ati” Bale ntabwo yigeze akina kubera ko ari hafi kugenda. Turizera ko azagenda vuba kandi byaba ari byiza kuri buri wese. Turimo tureba uko twamushakira indi kipe nshya.”

Zidane yakomeje agira ati” Ku giti cyanjye nta kibi mwifuriza, gusa hari igihe ibintu bikorwa kuko haba hakenewe ko bikorwa, ni ngombwa ko mfata ibyemezo, tugomba kugira impinduka. Igenda ni ku bw’icyemezo cy’umutoza, ndetse n’umukinnyi uzi uko ibintu byifashe”.

“Ibintu bigomba guhinduka, ntabwo nzi ngo ni mu masaha 24 cyangwa 48, gusa bizakunda kandi ni byiza kuri buri wese”.

Amakuru avuga ko Gareth Bale ashobora kwerekeza muri Bayern Munich, nk’umusimbura w’umwe hagati ya Arjen Robben na Frank Ribery bamaze kuva muri iyi kipe.

Ibi byanashimangiwe na Thiago Alcantara ukinira Bayern, wavuze ko biteguye guha ikaze Gareth Bale mu gihe byaba bikunze ko yerekeza mu kipe yabo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger