AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan yavuze ibigwi Diamond Platnumz watashye amaramasa muri BET Awards

Umuherwekazi Zari Hassan The Boss Lady yihangajishije Diamond Platnumz wahoze ari umukjnzi we, uherutse gutaha amaramasa mu bihembo bya BET Awards, amubwira ko akiri ku isonga y’abandi bose.

Tariki ya 27 Kamena 2021, Diamond Platnumz yari mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California ahabereye umuhango wo gutanga ibihembo bya BET Awards byatangwaga ku nshuro ya 21.

Diamond akaba yari mu cyiciro cy’abahanzi bo ku migabane itandukanye cyiswe Best International Act aho yari ahanganye na Burna Boy ukomoka muri Nigeria waje no kucyegukana, iki cyiciro kandi cyarimo Aya Nakamura (France), Emicida (Brazil), Headie One (UK), Wizkid (Nigeria), Young T & Bugsey (UK) na Youssoupha (France).

Diamond wari waserutse mu myambaro y’Abamasayi mu rwego rwo kumenyekanisha abavuga ururimi rw’igiswayile cyangwa se Tanzania avukamo cyane ko ari narwo bakoresha, ntiyaje guhirwa.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram na Twitter, Diamond yavuze ko hari icyo amaze kubona iguhugu cye cyakoze mu muziki niba bageze ku rwego rwo gutumirwa mu bihembo nka biriya, avuga ko agiye gukora cyane ubutaha akazacyegukana.

Zari wari wamwifurije amahirwe, akaba yaje avuga kuri ubu butumwa amubwira ko akiri uwa mbere adakwiye gucika intege kuko aracyari umutsinzi. Ati”uracyari umutsinzi”.

Diamond na Zari batandukanye muri Gashyantare 2018, ubu buri umwe avuga ko afite umukunzi nta kintu kiri hagati yabo.

Diamond Platnumz yitabiriye BET Awards yambaye nk’Abamasai
Twitter
WhatsApp
FbMessenger