Imyidagaduro

Zahara yafashwe n’ikiniga ararira mu gitaramo yakoreye i Kigali abantu bagwa mu kantu

Umunya-Afurika y’Epfo witwa Bulelwa Mkutukana akaba yaramenyekanye cyane ku izina rya Zahara wari waje gukorera igitaramo hano I Kigali, yafashwe n’ikiniga ararira ubwo yari kurubyiniro ataramira abari bitabiriye igitaramo.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Gicurasi 2018. Zahara na Social Mula baje ku isonga mu bahanzi babonye abafana benshi mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Kigali Jazz Junction biba rimwe muri buri gihembwe.

Nkuko abivuga, Zahara yakuriye mu buzima bugoye cyane muri Afurika y’Epfo ndetse ibi yagiye abyumvikanisha cyane mu ndirimbo zikomoza ku kababaro n’amaganya yaririmbye. muri iki gitaramo yaziririmbye maze zikora abantu benshi ku mutima nawe agera naho arira .

Muri iki gitaramo yakunze kwitsa ku mateka ye yihariye nk’umwana wo mu cyaro ariko wakuriye mu buzima bubi ariko akaza kuvamo umuntu ukomeye wubaka imitima ya benshi yifashishije ibihangano bye. Ibi yabihuzaga n’amateka yabonye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’uburyo yabonye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Bijya gutangira, umuririmbyi Favor wiga no mu ishuri ry’umuziki yatunguye uyu mukobwa maze amusanga ku rubyiniro aririmba indirimbo yitwa Inameva n’ubuhanga buhanitse, maze Zahara amarangamutima aramurenga yongera guturika ararira.

Ubwo yageraga ku ndirimbo ye yitwa Loliwe ibintu byahindutse dore ko nta muntu wari uraho utari uyizi. Abantu biganjemo ab’igitsina gore bamusanga ku rubyiniro bakamuhobora, bagafata umwanya bakaririmba nabo ndetse hari uwamuhaye impano ipfunyitseku nkuko bimenyerewe mu bukwe. Ibi byose byajyanaga n’amarira y’ibyishimo yasohoka mu maso buri kanya.

Yagize ati:“Munyihanganire ku bwo kumera gutya kuko ibyo nabonye hariya birakomeye ku muntu uwo ari we wese kubyiyumvisha biragoye, munyihanganire rwose.”

Akirangiza kuvuga ibi, yafashe gitari akomeza kuririmbira abari bacyitabiriye ahereye ku ndirimbo za nyakwigendera Brenda Fasi .

Nkuko bigaragara ku myirondoro ye , uyu mukobwa yavutse mu 1988 nukuvuga ko afite imyaka 29, yavukiye mu gace gakennye ka Phumlani ko mu Mujyi wa East London wo mu Ntara ya Eastern Cape muri Afurika y’Epfo. Yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba afite imyaka itandatu y’amavuko gusa ariko abyinjiramo byeruye mu 2011.

Zahara ku rubyiniro…ni umuhanga mu gucuranga gitari
Yishimiwe cyane
Social Mula nawe yaririmbye
Zahara ni uku yari yambaye
Yishimiwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger