AmakuruImyidagaduro

Yverry yatanze integuza z’icyo yise ubukwe bwe

Rugamba Yverry uzwi cyane nka Yverry mu ndirimbo zitandukanye z’urukundo hano mu Rwanda yatanze integuza yo kumurika Album ye ya mbere anatangaza ko uyu munsi azayimurikiraho awufata nk’umunsi w’ubukwe bwe.

Yabitangarije mu gitaramo yaririmbyemo cyo kumurika Album ya Social Mula cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali.

Ubwo yari avuye ku rubyiniro yavuze ko ku munsi w’abakundana  (Saint Valentin) ni ukuvuga tariki 14 Gashyantare 2020 ari bwo azamurika Album ye ya mbere kuva yatangira muzika , ni Album yise  “Love you more” , uyu munsi awugereranya n’umunsi w’ubukwe bwe.

Yagize ati “Ni Album ya mbere ngiye kumurika iranga urugendo rwanjye rw’umuziki. Kuri njye ndabigereranya n’ubukwe bwanjye kuko ni umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye.”

Yverry yavuze ko amaze igihe anoza uyu mushinga wo kumurika Album ya mbere azakubiraho indirimbo zamuranze kuva atangiye umuziki kugeza ubu.

Yavuze ko “Love you more” yitiriye Album ye ari indirimbo ye yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Rugamba Yverry ni umwe mu banyeshuri barangirije mu ishuri rya muzika rikiba ku Nyundo, yamenyekanye binyuze mu ndirimbo “Nkuko njya mbirota”, “Uragiye”, “Uzambabarire” n’izindi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger